
Elsa Cluz Yashyize hanze indirimbo nziza cyane yise “ Byari Byinshi “ ahuriyemo na Vumilia Mfitimana na Yvonne Uwase
Mu gihe umuziki wa Gospel ukomeje gufata indi ntera mu Rwanda no mu karere, umuramyi Elsa Cluz yashyize hanze indirimbo nshya y’ihumure n’ubuhamya yise “Byari Byinshi”, aho yifatanyije n’abaririmbyi bafite umwuka w’mana Vumilia Mfitimana na Yvonne Uwase.
“Byari Byinshi” ni indirimbo ikubiyemo amagambo y’ukuri, yuzuye guca bugufi, kwiyemeza gusubira mu nzira ya Kristo no gushimira Imana ku bw’urukundo rwayo rudashira. Mu magambo arimo ubuhamya buteye imbaraga, Elsa Cluz agaragaza uburyo yari yaratakaje icyerekezo mu rugendo rw’ukwemera, ariko Imana ikamugarurira icyizere. Ati:
Ntamugozi w’icyaha itaca, ntamuzi w’icyaha itarimbura. Ubwo yanyishyuriye igiciro kinini cy’amaraso y’umwana wayo.
Mu buhamya burimo ubusabane bukomeye n’Imana, Elsa avuga ko inkomoko ye n’akavukire ari mu gakiza, kandi ko yakiriwe mu isi n’abashumba b’Itorero. Nubwo yaje gucika intege kubera kubura “impamba y’urugendo”, ahishura ko amahirwe yari asigaye ari uko nta mugozi w’icyaha Imana utaca, Imana ikaba yarongeye kumugarurira icyizere.
Avuga ko yabanje kugerageza gukiranuka mu mbaraga ze bwite ariko bikamunanira, kugeza ubwo ahuye n’Umugabo Yesu – akamuhindura burundu agira ati:
Yampinduye umwana mu rugo, ampa n’amasezerano, ko nubwo nasayishije yakomeje kunkunda kandi amfitiye ubugingo.
Indirimbo Byari Byinshi ni ishimwe rikomeye rigenewe Umwami Yesu, wemeye gutangwa, agatanga amaraso ye ngo abantu bacungurwe, ati, Wangiriye neza wemera gutanga Yesu, waranshunguye, ibyaha byange byari byinshi, warakoze.
Iyi ndirimbo yatumye abbakunzi ba Gospel bategereza izindi ndirimbo, Elsa Cluz n’abo bafatanyije bashobora kuzashyira hanze mu minsi iri imbere. Ni ubutumwa bukomeza kwereka abantu ko Imana idatererana abayo, nubwo baba barazimiye mu nzira z’isi, kuko igira imbabazi kandi igasubiza aho abantu bari baratakaje icyerekezo.
“Byari Byinshi” ni indirimbo y’ubuzima, indirimbo y’ukuri, indirimbo y’icyizere — kandi ni inkuru yacu twese twigeze gutsindwa ariko tukongera kwambikwa icyubahiro na Yesu.