UN yatanze umuburo ku ibura rya gazi muri Gaza
2 mins read

UN yatanze umuburo ku ibura rya gazi muri Gaza

Umuryango w’Abibubye (UN), watanze umuburo ko mu gihe ntagikozwe ngo gazi ikomorerwe kwinjira muri Gaza bishobora gushyira mu kaga ubuzima bwabatuye iyi ntara berenga miliyoni 2.1.

Ni ibikubiye mu butumwa bwanyujijwe ku rukuta rwabo rwa X, buje nyuma y’ubwatambutse mu mezi ashize bushinja Israel gufunga inzira inyuramo ubufasha bugenerwa abagizweho ingaruka niyi ntambara ndetse n’abakuwe mu byabo.

UN ivuga ko gazi ari ishingiro rya buri gikorwa cy’ubutabazi bushobora gutangwa muri iyi ntara ndetse igashimangira ko mu gihe ntagikozwe bishobora gushyira ubuzima bwabarenga miliyoni 2.1 mu kaga.

Ati “Gazi ni urutirigongo ndetse no kubaho muri Gaza. Ifasha ibitaro, gutwara amazi, isuku n’isukura, imbangukiragutabara, ndetse na buri gikorwa cy’ubutabazi. Birakenewe ko gazi yongera kurekurwa kugira ngo imodoka zitware ibicuruzwa mu bice bitandukanye ndetse ni uruhererekane rwo gutunganya imigati rwongere rukore, bitabaye ibyo biragira ingaruka ku baturage miliyoni 2.1”.

Mu butumwa bwayo UN ikomeza ivuga ko abatuye Gaza mu myaka ibiri ishize bahuye ni bibazo bikomeye birimo inzara ariko ko iki kibazo gikaza umurego iyo habayeho kubura kwa gazi muri iyi ntara.

UN kandi ishimangira ko mu ngaruka iki kibazo gishobora gutera harimo n’uko ibikorwa byayo byose by’ubutabazi bishobora guhagarara bikongera umubare wabicwa ni nzara.

Ati “Mu gihe nta gazi ahari, ubufasha bwose bw’ubutabazi bugiye guhagarara muri Gaza. Ibitaro bigiye kuba umwijima. Serivisi zo kubyara, gufasha abana bavutse bafite ikibazo n’ubundi bufasha bwose ntibuzongera kuboneka. Imbangukiragutabara ntizizongera kugenda, imihanda n’itumanaho bifunge, byose bifate ku nda abashaka ubufasha”.

UN ivuga ko kandi kuba nta muturage wabasha kubona amazi mu gihe nta gazi ihari bishobora guteza irwara zikomoka ku isuku nkeya, ndetse n’ipfu zijyana n’ubwo burwayi.

UN ndetse n’Imiryango Mpuzamahanga ishinzwe Ubutabazi bafatanya bavuga ko ibyo bavuga nta gukabya kurimo bagashimangira ko gazi ikenewe ku ngano ihagije kugira ngo bakomeze kurokora ubuzima bwabatuye muri iyi Ntara ya Gaza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *