1 min read

USA: Abantu babiri bapfiriye mu rusengero, abandi batatu barakomereka muri Kentucky

Polisi yo muri ako gace yavuze ko Abagore babiri bapfiriye mu rusengero rwo muri Lexington, Kentucky, ku Cyumweru, nyuma y’uko habayeho kurasana gukomeye kwatangiye ubwo umupolisi wa leta yakomeretswaga arashwe amaze guhagarika imodoka y’Umugizi wa nabi.

Uku kurasana kwatumye Ukekwa ko yarashe muri ibyo bice byombi na we ahasiga ubuzima.

Nyuma yo guhagarikwa n’umupolisi hafi y’ikibuga cy’indege cya Lexington, nyuma yo guhabwa ubutumwa bwaturutse kuri “license plate reader alert” ikoranabuhanga risoma pulake z’imodoka rimenyesha iyo hari imodoka ishakishwa, ukekwa yibye imodoka ku gahato (carjacking) ahita ahungira ku rusengero rwa Richmond Road rw’Ababatisita, aho yahise atangira kurasa, nk’uko Umuyobozi wa Polisi y’umujyi, Lawrence Weathers, abivuga.

Abishwe muri urwo rusengero ni umugore w’imyaka 72 n’undi w’imyaka 32, mu gihe abandi bantu babiri bakomeretse.

abo bakomerekeye muri urwo rusengero bajyanywe mu bitaro byo hafi aho, Umwe muri bo yakomeretse bikabije, naho undi ameze neza ndetse akaba ari kwitabwaho, nk’uko Weathers yabivuze.

 Amakuru y’ibanze agaragaza ko uwo ukekwa ashobora kuba yari afitanye isano n’abantu bari mu rusengero,” nk’uko Umuyobozi wa Polisi yabivuze mu kiganiro n’abanyamakuru.

Nu bwo uwo mupolisi yarashwe kuri ubu ameze neza kandi ari  kwitabwaho n’abaganga, nk’uko bitangazwa na Polisi yo muri ako gace.

Umushinjacyaha Mukuru wa Leta, Russell Coleman, yavuze ko abagenzacyaha b’ibiro bye biteguye gufasha inzego z’ibanze n’iz’igihugu.

Ibi byabaye biri gukorwaho iperereza n’itsinda rishinzwe gukurikirana ibyaha bikomeye rya Polisi ya Leta ya Kentucky, ngo hamenyekana byinshi kuri ubu bugizi bwa nabi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *