Pariki y’Igihugu ya Nyungwe yazanye uburyo bushya bw’ubukerarugendo: “Gisakura Rope Course” bukurura ba mukerarugendo benshi
3 mins read

Pariki y’Igihugu ya Nyungwe yazanye uburyo bushya bw’ubukerarugendo: “Gisakura Rope Course” bukurura ba mukerarugendo benshi

Pariki y’Igihugu ya Nyungwe ikomeje kwigaragaza nk’icyitegererezo cy’ubukerarugendo bushingiye ku bidukikije n’inyamaswa. Ubu noneho yazanye uburyo bushya bwo gusura no gusobanukirwa ubuzima bwo muri iyi pariki biciye mu rugendo rwihariye rwiswe “Gisakura Rope Course.”

Pariki ya Nyungwe, izwiho kuba imwe mu za mbere muri Afurika mu kwiharira urusobe rw’ibinyabuzima, ifite umwihariko udasanzwe. Ibarizwamo ubwoko 98 bw’inyamaswa za maguge, harimo 13 burimo inkende, ingunge n’izindi nyamaswa z’inkubirane. Ibi bigize 12% by’inyamaswa z’ubu bwoko ziboneka ku mugabane wa Afurika. Mu 2023, iyi pariki yahawe ikuzo rikomeye ishyirwa ku rutonde rw’Umurage w’Isi na UNESCO.

Uretse inyamaswa, Nyungwe inabarizwamo ubwoko burenga 1,000 bw’indabo, 240 bw’ibiti binini n’inyoni zirenga 320, zimwe muri zo zidashobora kuboneka ahandi ku Isi.

Gisakura Rope Course, Uburyo bushya bw’ubukerarugendo bwo kwigira no kwidagadura

Mu rwego rwo kongerera agaciro ubukerarugendo bushingiye ku kwigira ku bidukikije no gusobanukirwa uko ibinyabuzima bibayeho, Pariki ya Nyungwe yazanye gahunda nshya ya “Gisakura Rope Course.” Aha Gisakura ni hamwe mu hantu hakingurirwa ba mukerarugendo basura iyi pariki, aho abarenga ibihumbi 26 bayisuye mu mwaka ushize wa 2024, biyongereyeho 20% ugereranyije na 2023.

Iyi rope course ni urugendo rwa metero 280 rugizwe n’uduce 21, dukorwa mu buryo bwo kugenda hejuru y’imigozi iri hagati ya metero ebyiri na 15 uvuye ku butaka. Umukerarugendo ahura n’uduce dutandukanye tumwigisha uburyo inyamaswa zo muri iyi pariki zigenda, zirimo igitangangurirwa, ingunge n’izindi nyamaswa zo mu ishyamba.

Umutekano w’ibanze, uburambe budasanzwe

Nubwo uru rugendo rusaba kwitinyuka kuko rukorerwa hejuru y’ikirere, nta mpungenge zihari ku mutekano. Abayobozi ba ba mukerarugendo babanza kwambika abagenda “igisarubeti” gikoze ku buryo bigezweho, gifasha umukerarugendo kugenda afite umutekano usesuye. Umugozi aba yambaye uba umufashe neza, bityo ntaho ashobora kugwa cyangwa kugira impanuka.

Nduwe David, umwe mu bayobora ba mukerarugendo, avuga ko nta mpungenge zikwiye kubaho. Yagize ati: “Iki gisarubeti ni igikoresho cyabugenewe. Ukigenderamo umeze neza, ukagira ibihe byiza uri mu ishyamba, nta mpamvu yo kugira ubwoba.”

Gisakura Rope Course: Urugendo rw’ubumenyi n’ibyishimo

Iki gikorwa ntigishingiye gusa ku kwidagadura, ahubwo kigamije kwigisha no gusobanura ubuzima bwo muri pariki binyuze mu bunararibonye nyirizina. Ubuyobozi bwa pariki buvuga ko nta muntu urangiza uru rugendo ameze nk’uko yarutangiye. Buri gace karigisha, karashimisha kandi kagira icyo kamwigisha ku buzima bwo muri pariki.

Ubukerarugendo muri Pariki ya Nyungwe bukomeje kuzamura isura y’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga. Mu mwaka ushize, iyi pariki yinjije arenga miliyoni $2, mu gihe ubukerarugendo bwose mu gihugu bwinjije miliyoni $647, ubwiyongere bwa 4.3% ugereranyije n’umwaka wabanje. Mu 2005, ubukerarugendo bwinjizaga miliyoni 7$ gusa.

U Rwanda rwihaye intego yo kuba rumaze kwinjiza miliyari 1$ zivuye mu bukerarugendo bitarenze 2030, nk’uko byemezwa n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Iterambere (RDB), Jean-Guy Afrika.

Impinduka zishingiye ku bidukikije nk’inkingi y’iterambere

Pariki ya Nyungwe ikomeje kuba ishingiro ry’iterambere rishingiye ku kurengera ibidukikije. Uburyo bushya nka Gisakura Rope Course burashimangira uburyo u Rwanda ruri gushyira imbere ubukerarugendo bunoze, burambye kandi butanga akazi ku baturage b’aho bugererwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *