“Ibisingizo Live Concert” Korali Baraka ya ADEPR Nyarugenge yatumiye Abanyarwanda bose mu giterane cy’ivugabutumwa
2 mins read

“Ibisingizo Live Concert” Korali Baraka ya ADEPR Nyarugenge yatumiye Abanyarwanda bose mu giterane cy’ivugabutumwa

Korali Baraka ikorera umurimo w’Imana mu Itorero rya ADEPR Nyarugenge, iri gutegura igitaramo cy’ivugabutumwa n’ishimwe cyiswe “Ibisingizo Live Concert”, kizaba ku itariki ya 27 na 28 Nzeri 2025. Iki gitaramo kitezweho byinshi, cyane cyane mu rwego rwo kugarura imitima y’abantu ku Mana binyuze mu ndirimbo zisingiza, zubaka, kandi zuzuye umutima w’ishimwe.

INTEGO NYAMUKURU: Kuramya no guhimbaza Imana no guhamagarira benshi kwakira Kristo

Abagize Korali Baraka batangaza ko intego y’iki gitaramo ari ukwereka abantu ko igihe cyose ari ngombwa gushimira Imana, kuko ari yo soko y’ubuzima, agakiza n’urukundo rudashira.

Ubuyobizi bwa korali Baraka bugira buti ” Twifuza ko iki gitaramo kiba igicaniro cy’ishimwe. Ntituzaza gutaramira abantu gusa, tuzaza kuramya Imana, tuyishimire uburinzi, ineza, n’urukundo rwayo kuko igihe byari ibihe bikomeye, Imana yagaragaje ko iteka ari Umwami uhamye.

Mu gitaramo, Korali Baraka izaririmba zimwe mu ndirimbo zayo zikomeye zakunzwe cyane, zifite ubutumwa bukomeye mu rwego rw’iyubakwa ry’umwuka:

 “Amateka” – Indirimbo isubiza abantu inyuma mu kwibuka aho Imana yabakuye, aho yabagejeje, n’icyo yababereye mu rugendo rw’ubuzima.

 “Nimurebe Urukundo” – Ubutumwa bukomeye buhamagarira abantu gutekereza ku rukundo rudasanzwe rwa Yesu rwatugiriwe ku musaraba.

“Yesu abwira abigishwa be ” – Indirimbo ibutsa umurage wa Yesu ku bigishwa be, ko urukundo ari wo mutima w’ubukristo nyabwo.

“Turashinganye” – Indirimbo y’ubwiyunge, y’ubusabane hagati y’umuntu n’Imana, inahishura isezerano rihamye ryo gukomeza inzira y’agakiza. Nizindi nyinshi zabo mwakunze.

Iki gitaramo ntigishingiye ku ndirimbo gusa, ahubwo ni igisubizo cy’umwuka ku bantu bafite inyota yo gusabana n’Imana mu buryo buhamye. Hazabaho ibihe byo kuramya, gusenga, guhimbaza, ndetse no kwigishwa Ijambo ry’Imana.

> Ibisingizo Live Concert ni urubuga rwo kuvuga tuti: Mana urakoze. Si umuziki gusa, ni ihuriro ry’imitima ishima.

UBUTUMIRE BW’UMWIHARIKO

Korali Baraka itumiye abakunzi b’indirimbo zo kuramya n’iza gospel, Imiryango, inshuti n’abakirisitu bose, n’bashaka kwisubiraho no kwiyegereza Imana.

“Ibisingizo Live Concert” si igitaramo gisanzwe. Ni umuhamagaro ku bantu bose gusubiza icyubahiro Uwiteka , kumurebera mu mateka yabo no kumushima mu buryo bufatika. Korali Baraka yatanze ubutumire – igihe ni iki.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *