Asaph Music International: yongeye kunezeza benshi mu ndirimbo “Wambaye Icyubahiro” muburyo bushya
1 min read

Asaph Music International: yongeye kunezeza benshi mu ndirimbo “Wambaye Icyubahiro” muburyo bushya

Asaph Music International, itsinda rikomeye mu muziki wa Gospel mu Rwanda, bongeye gushimangira ubuhanga bwabo n’ubutumwa bukomeye bageza ku bakunzi babo ubwo basubiragamo indirimbo yabo yitwa “Wambaye Icyubahiro” iyi ikaba ari indirimbo yigaruriye imitima yabenshi kuko yabaye indirimbo yakunzwe kujya irimbwa mubitaramo, munsengero ndetse nahandi hose baririmba indirimbo ziramya Imana. nyuma y’imyaka 6 isohotse bwa mbere bongeye kuyiha uburyohe buhebuje.

Iyi ndirimbo, izwiho amagambo yuzuye isengesho n’icyubahiro gihabwa Imana, yagarutse mu buryo bushya bwatunganijwe neza, binyuze mu majwi meza, umuziki ucuranzwe mu buryo bwa live aho iyi ndirimbo yakorewe muri concert BK Arena, bagaragaje ko Imana ikwiriye guhimbazwa mu bihe byose.

 “Wahozeho uri Imana iriho, kandi uzahoraho, reka tuguhimbazwe Mwami Imana y’ihoraho…” aya ni amwe mu magambo y’iyi ndirimbo ashimangira icyubahiro Imana ifite, ndetse n’ibihe byose izahoraho nk’Imana y’ukuri.

Asaph Music International, izwiho kuririmba indirimbo zifite ubutumwa bwimbitse, yagaragaje ko iyi ndirimbo ifite umwihariko ukomeye. Mu kuyisubiramo, bagaragaje ubwitange n’ubuhanga mu muziki ugezweho, bikaba byaranejeje cyane abakunzi babo ndetse n’abakunzi ba gospel muri rusange.

“Mwami we, umutima wanjye wagukiye kukuramya kuko uruwera, ibihe n’ibihe uri Imana yanjye, uzahoraho iteka…” aya magambo akomeza gutera intege abumva iyi ndirimbo, bakibutswa ko Imana idahinduka kandi ikwiriye gusingizwa uko ibihe bigenda bihita.

Indirimbo “Wambaye Icyubahiro” mu buryo bushya ni igihangano cyafashije abantu benshi kongera gutekereza ku rukundo n’ubutagatifu bw’Imana. Uko byagenda kose, iyi ndirimbo igaragaza ko Asaph Music International ikomeje kuba intangarugero mu muziki wa Gospel, itanga icyizere cyo gukomeza kubona ibihangano byubaka imitima y’abatuye isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *