“Generation Changers” ni izina ry’igiterane Eglise Vivante Nyarugunga yateguye kigamije gukiza abantu ububata bw’icyaha
2 mins read

“Generation Changers” ni izina ry’igiterane Eglise Vivante Nyarugunga yateguye kigamije gukiza abantu ububata bw’icyaha

Iki giterane cyatangijwe ku gitekerezo cy’Umushumba w’iri torero, Bishop Ndahigwa Paul, kikaba gifite intego yo kugeza Ijambo ry’Imana ku bantu, kubabohora ububata bw’icyaha n’ubundi bubata bwose burimo ubukene, indwara, n’ubujiji.

Eglise Vivante de Jesus Christ Nyarugunga yongeye gutegura igiterane gikomeye yise “Generation Changers Conference” giteganyijwe kuba ku nshuro ya kabiri muri uyu mwaka wa 2025.

Abateguye iki giterane gisanzwe kiba buri mwaka, babwiye inyaRwanda ko impamvu cyiswe “Generation Changers” ni uko “turi mu gihe isi ihindagurika cyane, ikeneye impinduka zifatika mu buryo bwose mu buryo bw’umwuka (Spiritually), imibanire (Socially), n’ubukungu (Economically)”.

Bati “Izi mpinduka ntizizana, ahubwo ni twe tuyobora iyo mpinduka. Ni yo mpamvu iki giterane cyiswe “Generation Changers” nk’urubuga ruhuriramo abantu bashaka guhinduka no guhindura isi babayemo binyuze mu kwemera Yesu Kristo.

Iki giterane gishoye imizi mu Ijambo ry’Imana rigira riti: “Nimumenya ukuri, ukuri ni ko kuzababatura” (Yoh. 8:32). Abategura iki giterane bemeza ko binyuze mu kwamamaza ubutumwa bwiza, abantu bazakira Yesu Kristo nk’Umukiza, bagahindurwa mu mitekerereze no mu mibereho, bityo nabo bakaba abavugabutumwa n’impinduramatwara mu muryango nyarwanda.

Igiterane cya mbere cya Generation Changers cyabaye mu mwaka wa 2023. Kiba buri mwaka kigategurwa n’itorero Eglise Vivante Nyarugunga, by’umwihariko urubyiruko rwaryo. Uyu mwaka, bagarutse ku nshuro ya kabiri, bafite icyerekezo gishya n’imbaraga nshya.

Intego z’ingenzi za Generation Changers harimo: Gutanga ubutumwa bwiza bwumvikana neza, bukagira uruhare mu gufasha abantu gufata icyemezo cyo gukurikira Yesu Kristo, Gutangiza urugendo rw’ubwigishwa (discipleship), abantu bagahuza n’amatorero y’aho batuye kugira ngo bakomeze gukura mu by’umwuka, no Gushyigikira amatorero mu buryo butandukanye kugira ngo agire uruhare rufatika mu guhindura abato n’urubyiruko.

Abazitabira iki giterane bategujwe kuzabona ibihe bikomeye byo kuramya no guhimbaza Imana, Ijambo ry’Imana ritanga icyerekezo n’ihumure, Amahirwe yo guhura no kugirana ubusabane n’abandi bafite ukwemera kumwe, kuba umwe mu bagize ihuriro ry’impinduka ku rwego rw’igihugu n’isi.

Generation Changers 2025 yatumiyemo abahanzi n’abaririmbyi batandukanye nka Elie Bahati, Racheal Uwineza, Healing Worship Team Rwanda, Holy Entrance Ministries, Vivante Rebero Worshiop Team na Unity Worship Team isanzwe ikorera umurimo w’Imana kuri Eglise Vivante Nyarugunga.

Abateguye iki giterane batumiye buri wese wazashobozwa kwifatanya nabo, bati: “Turagutumiye ngo nawe uzaze ube umwe mu bagize uru rugendo. Tuzahurire hamwe, turamye, twige, twubakane, maze duhindure isi dutuyemo kubera Kristo. Generation Changers ntabwo ari igiterane gusa – ni impinduka.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *