Bahishuriye abakunzi babo uburyo urubyiruko rugira agahinda gakabije kurusha abantu bakuze
2 mins read

Bahishuriye abakunzi babo uburyo urubyiruko rugira agahinda gakabije kurusha abantu bakuze

Mukezangango Didier uzwi ku izina rya Di4Di Muke na Joshua Heri bagaragaje ko usanga urubyiruko ari rwo rugira agahinda gakabije “depression” kurusha abantu bakuru akenshi bikanaturuka ku mpamvu zitanakomeye, kugera nk’aho umwana w’imyaka 15 ababazwa bikomeye n’urukundo.

 Ibi Mukezangango Didier uzwi ku izina rya Di4Di Muke na Joshua Heri babivugiye mu kiganiro gitambuka ku muyoboro wa Youtube Channel witwa Di4Di Muke, aho bakunda kugaruka ku nama zitandukanye zubaka sosiyete nyarwanda.

Joshua Heri yavuze ko kugeza ubu urubyiruko rwamaze kumugazwa n’ikoranabuhanga. Uyu munsi ushingiye ku bushakashatsi bwa minisiteri y’ubuzima, urubyiruko ni twe dufite ihungabana kurenza abantu bakuze.

Akomeza yibaza ibibazo byaba bitera abana bakiri bato bagira ihungabana kandi badafite abagore bahahira, ntamwana yishyurira minerivari atanaburaye?

Mukezangango Didier uzwi ku izina rya Di4Di Muke we yavuze ko akenshi ako gahinda gatangira abana bakiri bato, aho usanga umwana w’imyaka 14 cyangwa 15 atangiye gusazwa n’urukundo kugera ubwo aba ashaka kwitwa umugabo cyangwa umugore. Uyu we avuga ko ihungabana atekereza ko urubyiruko rwinshi rufite ari uko umwana w’imyaka 15 aba afite agacuti bigana ku ishuri nako wenda gafite imyaka 14 cyangwa 15, ntibaba bitana ba sheri ahubwo baba bitana umugore n’umugabo.”

Ibi Didier uzwi ku izina rya Di4Di Muke yakomeje avuga ko bitaba ku bana bavuka mu miryango yifashije ahubwo no kuri ba bandi batanafite amikoro ahagije nabo usanga bateshwa umutwe n’izo nkundo. Ati “Mu ngeri zose na wa wundi iwabo barya bigoranye ntashobora gufata akajerekani ngo ajye kuvoma ngo umugore we atamubona.”

Yakomeje avuga ko uko bagenda bakura batangira kwijandika mu ngeso mbi harimo no kunywa inzoga, ndetse bakanatangira kwiyumva nk’abagabo n’abagore bahamye. Ati: ”Noneho kugira ngo ubibone neza, baregera heguru gato ku myaka 16 cyangwa 17 bagatangira kujya kunywa inzoga. Kugira ngo wumve uburyo bikomeye, baba bagiye gusangira agafiriti n’aga fanta, wababona ukabona wa mwana ari mu nshingano za madamu neza, undi nawe yabyimbye nk’umu papa.”

Didier yanavuze ko ikibababaza kurenza ikindi ari uko iyo umwe amenye ko hari undi muntu wo ku ruhande ushaka kumutwara umukunzi we, intambara irarota cyangwa umwana agakora ibindi bidakorwa. Ati: “Ubibona neza iyo hari nk’undi muhungu ubijemo agashaka nko kwisanzura kuri wo mukobwa maze bakabipfa ngo mvira ku mugore, undi ati ‘uwo mugore wawe yahoze ari umu Ex wanjye maze bikaba intambara bakarwana”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *