
U Rwanda rugiye gutangira gutanga impushya nshya zo gucukura amabuye y’agaciro
Guverinoma y’u Rwanda yemeje itangwa ry’impushya zo gushakashaka no gucura amabuye y’agaciro na kariyeli mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda.
Icyi cyemezo cyafatiwe mu Nama y’Abaminisitiri yateranye tariki 16, Nyakanga iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.
Mu itangazo ryashyizwe hanze, Inama y’Abaminisitiri yavuzeko “yishimira ibyagezweho mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda, rukomeje kugira uruhare rukomeye mu mpinduka mu iterambere ry’ubukungu”.
Iki cyemezo kandi cyije nyuma y’uko urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda “rwagaragayemo izamuka ry’umusaruro w’amabuye y’agaciro, ishoramari n’ivumburwa ry’amabuye y’agaciro mashya afite ubuziranenge buhanitse” nk’uko iyi nama yabigaragaje.
Ubu buryo bushya bwo gutanga impushya zo gucukura amabuye y’agaciro bwitezweho kuzamura ishoramari mu uru rwego, gucukura amabuye mu buryo bwemewe ndetse no kongera umusaruro w’ibyoherezwa mu mahanga.
Raporo y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare ( NISR) igaragaza ko umusaruro w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro wiyongereyeho 8.4% mu gihebwe cya mbere cy’umwaka wa 2025 ugereranyije n’umwaka wari wabanje wa 2024.
Izamuka ry’umusaruro muri uru rwego kandi bigirwamo uruhare n’ubwoko bushya bw’amabuye y’igiciro gihanitse avumburwa, aherutse gutangazwa nayo mu bwoko bwa Lithium yavumbuwe mu Karere ka Nyarugura na Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo. Aya mabuye yo mu bwoko bwa Lithium akenewe ku isoko muri iyi minsi kuko akoreshwa mu gukora batiri z’ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi.
Ikigo cy’Ikihugu gishinzwe Gazi, Mine na Peteroli cyivugako gikomeje ubushakatsi bwo gushakisha amabuye mashya mu rwego rwo kongera ibyoherezwa hanze bivuye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
U Rwanda rufite intego yo gukuba kabiri umusaruro wongerewe agaciro uva mu bucuzi bw’amabuye y’agaciro ukava kuri 40% mu 2024 ukagera kuri 80% mu 2025.
Imibare yo mu 2024 igaragaaza ko uru rwego rwatanze akazi ku bantu barenga ibihumbi 60, imbara nyinshi zikaba zikomeje gushyirwa mu buryo bwo gucura amabuye butangiza ibidukikije,
kurinda abakozi impanuka ndetse no kongerera agaciro umusaruro uva muri urwego bikorewe imbere mu gihugu.


