
Alex Dusabe agiye kwizihiza imyaka 25 mu muziki binyuze mu gitaramo “Umuyoboro 25 Years Live Concert”
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Alex Dusabe, yatangaje igitaramo gikomeye yise “Umuyoboro 25 Years Live Concert”, kizaba ku wa 14 Ukuboza 2025 muri Kigali Conference and Exhibition Village (Camp Kigali). Iki gitaramo kizaba ari umwanya wo gushimira Imana yamuhamagaye, ikamushyigikira mu rugendo rw’imyaka 25 amaze mu muziki wivugabutumwa.
Alex Dusabe yavuze ko yahisemo kwita igitaramo “Umuyoboro” kubera agaciro kihariye indirimbo ye izwi cyane yitiriye iryo zina ifite mu rugendo rwe rwa muzika. Iyi ndirimbo yanditswe na Ndabakuranye wo muri Korali Rangurura ku Mugina, yamukoze ku mutima ayumva bwa mbere, bituma ayaka uburenganzira mu 2005, ayimenyekanisha ku rwego rwo hejuru.
Uyu muramyi, umaze imyaka 25 mu murimo w’Imana binyuze mu ndirimbo, yavuze ko iyi sabukuru itari iyo kwishimira gusa, ahubwo yanyuzemo ibihe bikomeye byaranzwe n’ibigeragezo byinshi, ariko byose bikamusigira umwanzuro wo gukomeza gukora umurimo w’Imana adacogora.
Ati: “Nahuye n’imiyaga myinshi ariko sinigeze mvuga ngo reka ndirimbe izindi ndirimbo. Narashikamye, ndakomeza. Nta kintu na kimwe cyambujije gutaramira Yesu.
Yongeyeho ko iyi sabukuru izamuhindurira byinshi, ndetse izamukangurira gukora cyane kurushaho. Yagize ati: “Nyuma yo kwizihiza iyi sabukuru, ngiye gukora cyane kurusha uko nabikoze mu bihe byose byashize.”
Uretse umuziki, Alex Dusabe yakoreshejwe no mu bindi bikorwa by’ivugabutumwa nko gusura imfungwa, gufasha urubyiruko rwahuye n’ingaruka z’imyitwarire mibi no kuganira n’abari mu bihe by’ihungabana. Ibyo byose yabikoze nk’“Umuyoboro” w’ijambo ry’Imana n’ihumure ku bababaye.
Iki gitaramo kirategerejwe n’abantu benshi, nk’umunsi wihariye wo kwishimira urugendo rw’umuhanzi wubatse izina rikomeye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, haba mu Rwanda no mu mahanga.
Yatangiye urugendo rwe rwa muzika mu 2000, atangira mu itsinda ry’abaririmbyi bo mu Itorero, nyuma akora ku giti cye, ahinduka umwe mu bahanzi bubashywe kandi bafite uruhare rukomeye mu iterambere ry’umuziki wa Gospel mu Rwanda.
Mu myaka 25 ishize, Dusabe yagize uruhare mu gukundisha abantu Gospel, ayigeza kuri benshi mu buryo bwagutse. Yabaye icyitegererezo ku rubyiruko rwinshi, atanga umurongo w’uko indirimbo z’Imana zishobora gukorwa mu buryo bugezweho ariko zigakomeza kugira ubusabaniramana.
“Umuyoboro 25 Years Live Concert” ni igitaramo kitezweho kuba igikorwa cy’ivugabutumwa n’ubuhamya bukomeye, kizahimbaza Imana ndetse kinasigasira umurage w’umuhanzi wagejeje Gospel ku rwego rwo hejuru.
