Hagiye kwibukwa Padiri Ubald ku nshuro ya gatanu, hanatangizwa ibikorwa byo kubaka Ingoro y’Ubwiyunge
3 mins read

Hagiye kwibukwa Padiri Ubald ku nshuro ya gatanu, hanatangizwa ibikorwa byo kubaka Ingoro y’Ubwiyunge

Mu muhango wo kwibukwa Padiri Ubald uteganyijwe ku wa 7 Mutarama 2026 uzabera ku Gasozi k’Ibanga ry’Amahoro, hagashyirwa ibuye ry’ifatizo ry’ingoro igamije gusigasira ubutumwa bw’imbabazi n’ubwiyunge.

Diyosezi Gatolika ya Cyangugu irateganya kwibuka Padiri Ubald Rugirangoga ku nshuro ya gatanu, mu muhango uzaba ku wa 7 Mutarama 2026, unajyanirana no gutangiza ku mugaragaro ibikorwa byo kubaka Ingoro y’Ubwiyunge ku Gasozi k’Ibanga ry’Amahoro, ahantu hatangijwe na Padiri Ubald ubu hakira abantu barenga ibihumbi 17 buri kwezi baje gusenga no gushaka amahoro y’umutima.

Ibi byatangajwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Edouard Sinayobye, Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu, mu kiganiro yagiranye na Pacis TV, aho yasobanuye icyerekezo n’akamaro k’umushinga wo kubaka iyo Ngoro y’Ubwiyunge mu gusigasira no gukomeza umurage w’ubutumwa bwa Padiri Ubald.

Musenyeri Sinayobye yavuze ko igitekerezo cyo kubaka iyi ngoro cyaturutse ku bakristu ubwabo, by’umwihariko abagana Ibanga ry’Amahoro, bagaragazaga inyota yo gukomeza gufashwa mu rugendo rwo gukira ibikomere by’amateka u Rwanda rwanyuzemo, cyane cyane Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nyiricyubahiro Musenyeri Edouard Sinayobye yatangaje ko hagiye kubakwa Ingoro y’Ubwiyunge

Yagize ati, “Igitekerezo cyavuye mu bakristu n’abantu basura Ibanga ry’Amahoro. Ni inyota yo gufashwa kugira amahoro y’umutima nyuma y’ibyago twese twanyuzemo. Twabonye ko ubutumwa Padiri Ubald yasize bukwiye gukomeza kugaragazwa mu buryo bufatika.”

Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu yasobanuye ko kubaka Ingoro y’Ubwiyunge bigamije kubungabunga no kwigisha ubutumwa bw’imbabazi, ubumwe n’ubwiyunge Padiri Ubald yigishije kandi akabubera umuhamya, ashimangira ko ari ubutumwa bwa Kiliziya Gatolika muri rusange.

Ati, “Padiri Ubald yari umwana wa Kiliziya. Ibyo yakoze byose ni ubutumwa Kiliziya yigisha. Ni yo mpamvu twabonye ko ubutumwa bwo kunga abantu bukwiye kugira ahantu bugaragarira, bukigishwa kandi bugakomeza gutanga umusaruro.”

Yongeyeho ko iyo ngoro itazaba ari ahantu ho kwibukira Padiri Ubald gusa, ahubwo izaba ishuri rifasha abagana Ibanga ry’Amahoro gusobanukirwa inzira y’ubwiyunge no kuba intumwa z’amahoro mu miryango yabo no mu muryango nyarwanda muri rusange.

Ati, “Ntibihagije kubabwiza amagambo. Dukeneye ahantu herekana urugendo rw’ubwiyunge, uko rwubakwa n’uko buri wese ashobora kugira uruhare muri rwo.”

Ku wa 7 Mutarama 2026 hazibukwa Padiri Ubald Rugirangoga wabaye intumwa y’amahoro

Musenyeri Sinayobye yatangaje ko ku wa 7 Mutarama 2026 ari bwo hazashyirwa ibuye ry’ifatizo ry’Ingoro y’Ubwiyunge, ashimangira ko umwaka wa 2025 wakoreshejwe mu kunoza igishushanyo mbonera hifashishijwe abakristu n’abahanga mu by’ubwubatsi.

Yavuze ko iyo nyubako izaba ishingiye ku nyigisho za Kiliziya, umusaraba wa Yezu Kristu ukaba ari wo shingiro ryayo, ugaragaza ko ineza itsinda inabi, ko gusaba imbabazi no kubabarira bishoboka.

Abakristu batandukanye bagaragaje ko banyotewe n’uyu mushinga. Philippe Ngirente wo muri Paruwasi ya Mushaka, wabanye na Padiri Ubald igihe kirekire, yavuze ko Ingoro y’Ubwiyunge ikenewe cyane mu gukomeza urugendo rwo gukira ibikomere by’umutima bikomoka ku nzangano n’amateka mabi.

Padiri Jean Robert Rubayita, Umuyobozi wa Centre Ibanga ry’Amahoro, yatangaje ko nyuma yo gushyira ibuye ry’ifatizo hazatangira gahunda ihoraho yo gukusanya inkunga, ashimangira ko hazashyirwaho uburyo butandukanye bwafasha abantu bose bifuza gutanga umusanzu wabo.

Mu muhango wo kwibuka Padiri Ubald ku nshuro ya gatanu, uzabera ku Gasozi k’Ibanga ry’Amahoro ku wa 7 Mutarama 2026, hitezwe abashyitsi batandukanye baturutse mu Rwanda no mu mahanga, barimo abepisikopi n’abandi banyacyubahiro, bikagaragaza ko ubutumwa Padiri Ubald yasize bukomeje kurenga imipaka y’u Rwanda, bugahuriza hamwe abantu biyemeje guharanira amahoro n’ubwiyunge burambye.

Padiri Jean Robert Rubayita, Umuyobozi wa Centre Ibanga ry’Amahoro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *