Ubutumwa budasanzwe Alicia na Germaine bageneye abakunzi babo nk’impano y’umwaka mushya
Abaramyi Alicia na Germaine, bazwi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, batangiranye umwaka wa 2026 ubutumwa bwihariye bugamije gushishikariza abakunzi babo kwinjira mu mwaka mushya bafite icyizere gishingiye ku Mana.
Ubu butumwa bwatambutse binyuze ku mbuga nkoranyambaga zabo, buherekejwe n’umurongo wo mu gitabo cy’Imigani 3:5–6, ufatwa nk’inkingi y’ubwenge n’icyerekezo cy’umwaka mushya.Mu butumwa bwabo, aba baramyi bagaragaje ko umwaka wa 2026 bawutangiye bashyize Imana imbere mu bikorwa byose, bagahamya ko kuyoborwa n’Imana ari byo soko yo kubona inzira y’amahoro, umutekano n’iterambere .

Ibendera indirimbo nshya ya Alicia and Germaine itegerejwe na benshi
Bavuze ko kwishingikiriza ku bwenge bwa muntu byonyine bitatanga umusaruro mwiza,ahubwo ko icyizere gikwiye gushingira ku Mana ishobora kuyobora no kurinda inzira zose umuntu anyuramo.Alicia na Germaine banashimangiye ko mu ntangiriro z’umwaka ari igihe gikwiye cyo kongera gusubiza amaso ku Mana, bakirinda gutwarwa n’urusaku rw’iby’isi, ahubwo bagakomeza urugendo rwo kwizera.

Abaramyi Alicia & Germaine bageneye abakunzi babo impano y’ijambo ry’Imana ritanga icyerekezo muri 2026
Bagaragaje ko kumenya Imana no kuyishingikirizaho mu nzira zose ari umusingi wo gutsinda ibigeragezo no kugera ku byo umuntu yifuza mu buzima bwe bwa buri munsi.Aba baramyi bageneye abakunzi babo iri jambo nk’impano y’umwaka mushya, bagamije kubatera umwete wo gutangira 2026 bafite umutima utekanye kandi usenga.
Ubutumwa bwabo bwaherekejwe n’amashusho agaragaza ubusabane n’umucyo w’ivugabutumwa, ari na byo bifatwa nk’ikimenyetso cy’icyerekezo cy’ubuhanzi bwabo,gukora umurimo w’Imana banyuze mu muziki no mu buhamya bw’ubuzima.Abakurikiranira hafi umurimo wa Alicia na Germaine bagaragaje ko ubu butumwa bubaye imbaraga nshya mu gutangira umwaka, cyane ko busa n’ubuhamya bushishikariza abantu kutanyeganyezwa n’ibibazo bahura na byo, ahubwo bagakomeza kwishingikiriza ku Mana.

Ibi binajyanye n’ubutumwa indirimbo yabo nshya “Ibendera” igenda itanga, igamije kuzamura ibendera ry’Imana mu buzima bwa buri munsi.Basoje ubutumwa bwabo bashimira Imana ku byo yabakoreye, bakanifuriza abakunzi babo umwaka mushya mwiza muhire, usengana imbaraga kandi uyoborwa n’Imana mu ntambwe zose. Ubu butumwa bukomeje gukwirakwizwa mu bakunzi b’umuziki wa gospel mu Rwanda nk’ijambo rifasha benshi gutangira umwaka bafite icyerekezo cyiza. Ni mugihe indirimbo nshya Ibendera ibura Igihe gito ikajya hanze.

Alicia and Germaine bakomeje ivugabutumwa rinyuze mu muziki batangiza impano ya 2026 ku bakunzi babo

Alicia and Germaine biteguye gushyira hanze indirimbo nshya yitwa Ibendera

