Papa Leo XIV yagaragaje impungenge ku biri kubera muri Venezuwela, asaba amahoro n’ubusugire bw’igihugu
Nyuma y’ifatwa rya Perezida Nicolás Maduro n’umugore we, bikozwe n’ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi yasabye ko inyungu z’abaturage, amahoro n’itegeko shingiro byubahirizwa.
Papa Leo XIV yatangaje ko atewe impungenge zikomeye n’ibiri kubera muri Venezuwela, asaba ko ubusugire bw’iki gihugu, amahoro n’inyungu z’abaturage byubahirizwa byimazeyo, mu gihe igihugu cyinjiye mu bihe bikomeye bya politiki n’umutekano nyuma y’igikorwa cya gisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyarangiye hafashwe Perezida Nicolás Maduro n’umugore we, Cilia Flores.
Mu butumwa yagejeje ku bihumbi by’abakirisitu bari bateraniye ku rubuga rwa Mutagatifu Petero i Vatican, mu masengesho ya Angelus, Papa Leo XIV yavuze ko akurikiranira hafi ibibera muri Venezuwela afite umutima wuzuye impungenge. Yashimangiye ko inyungu z’abaturage ba Venezuwela, igihugu yavuze ko akunda cyane, zigomba kuza imbere y’ibindi byose.
Papa Leo XIV yasabye impande zose bireba kwirinda ihohoterwa no gushaka ibisubizo binyuze mu nzira z’amahoro n’ubutabera. Yibukije ko kubahiriza ubusugire bw’igihugu, itegekonshinga n’amategeko ari byo shingiro ry’ituze rirambye, asaba ko politiki n’imbaraga za gisirikare bidahutaza uburenganzira bw’abaturage.
Yanagarutse ku kamaro ko kurinda uburenganzira bwa muntu n’ubw’abaturage muri rusange, agaragaza ko buri wese agomba kubahwa hatitawe ku myanya afite cyangwa ibitekerezo bya politiki aharanira. Yavuze ko kubahiriza amategeko ari bwo buryo bwonyine bwafasha igihugu kuva mu mwuka w’igitutu no gusubira mu murongo w’ubwumvikane.
Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi yasabye Abanyavenezuwela n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga gukorera hamwe mu kubaka ejo hazaza h’igihugu gishingiye ku bufatanye, ituze n’ubwiyunge. Yagaragaje ko by’umwihariko hagomba kwitabwaho abakene n’abatishoboye, bakomeje kwibasirwa cyane n’ibibazo by’ubukungu igihugu kimazemo igihe.
Mu gusoza ubutumwa bwe, Papa Leo XIV yahamagariye Abakirisitu bo hirya no hino ku isi kwishyira hamwe mu masengesho basabira Venezuwela, ashyira iki gihugu mu maboko y’Imana kugira ngo kibone amahoro n’ubuyobozi bubereye abaturage.
Ubu butumwa buje mu gihe Venezuwela iri mu bihe bikomeye by’umutekano n’umwuka mubi wa politiki ku rwego rw’igihugu n’urw’isi, nyuma y’ifatwa rya Perezida Maduro n’umugore we, ndetse n’amakuru avuga ko agiye gukurikiranwa n’ubutabera bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku byaha bifitanye isano n’ibiyobyabwenge.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko hashobora gukurikiraho ikindi gikorwa cya gisirikare mu gihe hagira abagerageza kurwanya ubutegetsi bushya, avuga ko bazagenzura Venezuwela kugeza habayeho inzibacyuho itekanye.
Hagati aho, Urukiko rw’Ikirenga rwa Venezuwela rwategetse ko Visi Perezida Delcy Rodríguez afata inshingano z’umukuru w’igihugu by’agateganyo. Ibi byiyongereye ku bindi bikomeje kongera umwuka w’igitutu n’impungenge ku hazaza ha Venezuwela n’Akarere ka Amerika y’Epfo muri rusange.
