4 mins read

Ibyaranze I tariki ya 18 Nyakanga mu mateka

Uyu ni umunsi wa gatanu w’Icyumweru, Tariki ya 18 z’Ukwezi kwa karindwi, Nyakanga mu Kinyarwanda, ni umunsi wa 199 w’umwaka. Harabura iminsi 151 ngo uyu wa 2025 urangire.

Uyu ni umunsi mpuzamahanga uzwi ku izina ry’Umunsi wa Mandela (Mandela Day), kuko watangajwe n’Umuryango w’Abibumbye (LONI) mu gushyingo 2009, maze wizihizwa ku nshuro ya mbere ku itariki ya 18 Nyakanga 2010.

Ni umunsi ngarukamwaka ugamije kwizihiza umurage wa Nelson Mandela, no gushishikariza abantu kwitanga mu bikorwa by’ubugiraneza. Buri muntu asabwa gutanga iminota 67 y’igihe cye akora igikorwa cyiza ku bandi, nk’ikimenyetso cyo kwibuka imyaka 67 Mandela yamaze arwana ku burenganzira bwa muntu n’ubutabera.

Uyu munsi uributsa abantu ko buri wese ashoboye kugira uruhare mu guhindura isi ahantu heza.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1290 – Umwami Edward I w’u Bwongereza yategetse ko Abayahudi  birukanwa mu gihugu. Iri tegeko rikamara imyaka 350 rishyirwa mu bikorwa.

1323 – Papa Yohani wa XXII yagize umuhanga mu iyobokamana Thomas Aquinas nk’umutagatifu i Avignon.

1801 – Ubwato HMS Investigator bwatangiye urugendo rwo kugenzura niba New Holland (Australiya) ari ikirwa kimwe cyangwa bibiri, buyobowe na Matthew Flinders hamwe n’umuhanga mu bimera Robert Brown n’abashushanyi Ferdinand Bauer na William Westall.

1892 – Umuhanga mu binyabutabire w’Umunya Ukraine Waldemar Haffkine yakoze igerageza rya mbere ry’urukingo rwa kolera, arutangiza arwigeragerezeho ubwe kandi rugirira akamaro abayuye isi.

1925: Adolf Hitler yashyize ahagaragara igitabo cyivuga ku buzima bwe, iki gitabo yacyise Mein Kampf, umuntu agenekereje mu Kinyarwanda ni Intambara yanjye.

1947 – Umwami George VI yasinye itegeko ry’Ubwigenge bw’Ubuhinde, bigobotora ubukoroni bw’Abongereza

1960 – Ingabo za mbere za Loni zageze muri Kongo mu butumwa bwo kugarura amahoro.

1962 – Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Cuba, Raúl Castro, yahuye na Minisitiri w’Intebe w’Ubumwe bw’Abasoviyeti Nikita Khrushchev i Moscou.

1975: U Rwanda n’u Bufaransa byasinye amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare

1984 – Abantu 21 barishwe abandi 19 barakomereka mu bwicanyi bwakorewe muri resitora ya McDonald’s i San Ysidro, muri California. Uwabikoze yari James Oliver Huberty, nawe azakuhicirwa ararashwe.

2012Abantu 24 barapfuye nyuma y’uko ubwato butwara abagenzi burohamiye ku kirwa cya Zanzibar.

2012 Bamukerarugendo 6 b’Abayisiraheli barishwe abandi 30 barakomereka mu gitero cy’ibisasu cyabereye kuri bisi y’abakerarugendo ku kibuga cy’indege cya Burgas, muri Buligariya.

2020 – Umukinnyi wa filime w’Umuhinde Amitabh Bachchan n’umuhungu we Abhishek bajyanwe mu bitaro nyuma yo kwandura COVID-19 i Mumbai.

Bamwe mu bihangange bavutse kuri iyi tariki

1635Robert Hooke, umuhanga mu bumenyi w’Umwongereza (yamenyekanye cyane kubera igitabo Micrographia), yavukiye mu kirwa cya Isle of Wight, mu Bwongereza.

1887Vidkun Quisling, Minisitiri w’Ingabo ndetse na Minisitiri w’Intebe wa Noruveje (1942–1945), yavukiye i Fyresdal, muri Noruveje.

1918Nelson Mandela, Umunya Afurika y’Epfo warwanyije ivangura ry’uruhu (apartheid), aba imfungwa ya politiki (1962–1990) ndetse aba na Perezida wa Afurika y’Epfo (1994–1999); yavukiye i Mvezo, Umtata, muri Afurika y’Epfo.

1937Roald Hoffmann, umuhanga mu binyabutabire w’Umunya-Pologne akaba n’Umunyamerika, wegukanye igihembo cyitiriwe Nobel mu 1981, avukira i Złoczów, muri Pologne.

Bamwe mu bihangange bapfuye kuri iyi tariki

1817Jane Austen, umwanditsi w’imivugo w’Umwongereza uzwi cyane kubera igitabo Pride and Prejudice, yapfuye afite imyaka 41.

2005William Westmoreland, Umujenerali w’Umunyamerika wayoboye ingabo z’Amerika mu Ntambara ya Vietnam hagati ya 1964-1968, aza gupfa afite imyaka 91.

2020 Charles Papa (Papa Shirandula), umunyarwenya n’umukinnyi wa filime wo muri Kenya, yapfuye afite imyaka 58.

2024Jerry Fuller, umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo, n’utunganya indirimbo  w’Umunyamerika (azwi mu ndirimbo nka Travelin’ Man ya Ricky Nelson, Lady Willpower ya Gary Puckett & the Union Gap, Lies ya The Knickerbockers, na Show and Tell ya Al Wilson), yapfuye azize kanseri y’ibihaha afite imyaka 85.

2024Bob Newhart, umunyarwenya watsindiye igihembo cya Grammy ndetse n’umukinnyi wa filime watsindiye igihembo cya Emmy (azwi muri The Bob Newhart Show, Newhart, na The Big Bang Theory), apfa afite imyaka 94.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *