Cryso Ndasingwa na Sharon Gatete bitegura kurushinga batangiye gahunda yo kuririmbira hamwe nka Couple
2 mins read

Cryso Ndasingwa na Sharon Gatete bitegura kurushinga batangiye gahunda yo kuririmbira hamwe nka Couple

Mu gihe urubyiruko rw’u Rwanda rurimo kugenda rushyira imbere kuramya Imana mu buryo bushya kandi bwagutse, Cryso Ndasingwa na Sharon Gatete, basanzwe bazwi mu muziki wa gospel, batangije Worship Session yihariye bise Kinyarwanda Worship Medley – Episode1. Ni igikorwa batangiye nk’umugambi w’urugendo rwabo nk’abitegura kurushinga, aho bifuza gusangiza Abanyarwanda indirimbo ziramya Imana mu rurimi kavukire, IKinyarwanda.

“Iyi ni session yihariye, twayiteguye kugira ngo dufashe abantu kwegera Imana, kuyiramya no kuyishimira kubera ineza yayo idashira,” nk’uko bitangazwa na Cryso Ndasingwa, umwe mu bayoboye iyi gahunda. Yavuze ko intego yabo ari ugutanga umwanya wihariye wo gusabana n’Imana ndetse nokuzana abantu kuri Kristo.

Sharon Gatete, bitegura kurushingana nawe yunzemo ati: “Twifuje gukora ibi nka couple yitegura kurushinga, twerekana ko gusenga, kuramya no gukorera Imana bidahagarara ahubwo bigira imbaraga iyo bikorwa n’abafitanye isezerano cyangwa se abakundana bafite intego imwe yo gukorera Imana.” Iyi medley ya mbere y’uruhererekane, izajya iba irimo indirimbo zamenyerewe zabo, ndetse n’izaririmbwe nabanyi zakunzwe ariko mu buryo bwo kuramya buciye bugufi kandi bw’umwuka. Barahamagarira buri wese gukurikirana ibi gikorwa ku mbuga nkoranyambaga, kuko bagiteganya nk’urugendo rugari ruzagenda rugera ku ntera ndende mu kuramya Imana mu Kinyarwanda.

Cryso Ndasingwa ni umuramyi Ukunda Imana wamenyekanye mu gukoresha ijwi rye mu buryo bwo kuramya no guhimbaza Imana. Azwi mu miririmbire yuje ubuhanga n’umwuka, ndetse akunze kugaragara mu bitaramo bitandukanye yaba ibye ategura cyangwa ibyateguwe nabandi ndetse no mu nsengero nk’umuyoboke wihariye.

Sharon Gatete, nawe ni umuramyi w’umugisha, ukunzwe cyane kubera ijwi rye ririmo ituze n’ubutumwa bukora ku mitima. Azwi cyane mu ndirimbo zifite umutima w’ugushimira Imana n’izifasha abantu kuruhuka no kwegera Imana mu buryo bw’umwuka. Nk’abakundana bifuza kurushinga, bahisemo kujya batera intambwe mu bikorwa byera babana, bashyira imbere Imana nk’ishingiro ry’urugo rwabo. “Kinyarwanda Worship Medley” ni kimwe mu bikorwa byabo bihamya ko urukundo rwabo rufite umusingi ukomeye.

Cryso na Sharon bifuza ko abanyarwanda bose bazajya bafata umwanya wo kureba izi worship sessions, kugira ngo zibe intangiriro yo kwiyegereza Imana, kwitekerezaho no gushimira Umuremyi. Basoza bavuga bati: “Twifuza ko buri wese yabona Umwuka Wera anyuze mu ndirimbo, kandi ko ibi bikorwa byatuma dufasha benshi kugira umwanya wihariye wo kwiyegereza Imana . Ibi ni ibitambo bitagatifu dutuye Imana mbere y’uko twinjira mu rugo rushya turi gutegura.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *