Igitero cya Isiraheli kuri kiliziya cyahitanye 3, gikomeretsa umupadiri wari inshuti ya Papa Fransisiko.

Igisasu cyatewe na Isiraheli cyaguye kuri kiliziya Gaturika yo mu mujyi wa Gaza ku wa Kane, gihitana abantu batatu ndetse gikomeretsa abandi 10, barimo n’umupadiri w’iyo paruwasi, nk’uko abayobozi ba kiliziya babitangaje.
Nyakwigendera Papa Fransisiko, witabye Imana muri Mata 2025, yajyaga aganira kenshi n’uwo mupadiri ku ngaruka z’intambara ku baturage b’abasivile.
Umuryango w’Abagiraneza wa Caritas Jerusalem, watangaje ko muri abo bishwe harimo umukozi ushinzwe isuku wa paruwasi wari ufite imyaka 60 n’umugore w’imyaka 84 wahabwaga ubufasha bw’indwara z’utima mu ihema rya Caritas riri muri iyo nyubako, naho Padiri wa paruwasi, Romanelli, yakomeretse byoroheje.
Igisasu cyarashwe kuri Kiliziya Gaturika yitiriwe Umuryango Mutagatifu (Holy Family) muri Gaza, cyanangije inyubako za kiliziya, aho amagana y’Abanya Palestine bari barahungiye, bahunze intambara imaze amezi 21 hagati ya Isiraheli na Hamas.
Isiraheli yatangaje ko ibabajwe n’icyo yise impanuka, ivuga ko iri gukora iperereza kuri icyo gitero.
Ibiro bya Perezida wa Amerika, byatangaje ko Perezida Donald Trump yahamagaye Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu, kugira ngo amubaze ku bwi cyo gitero cyagabwe kuri kiliziya, Nyuma yaho, Netanyahu yasohoye itangazo rivuga ko Isiraheli “ibabajwe bikomeye n’uko amasasu atari agenewe aho yaguye yaguhe kuri Kiliziya y’Umuryango Mutagatifu i Gaza.”
Agaruka kuri icyi gitero Ku wa Kane, Papa Leo wa XIV, yongeye gusaba guhagarika imirwano ako kanya.
Mu butumwa bwo kwihanganisha ababuze ababo, Papa Leo yagaragaje “icyizere gikomeye afite ku biganiro, ubwiyunge n’amahoro arambye muri ako karere.”
Papa yakomeje avuga ko “ababajwe cyane no kumva inkuru y’abantu bapfuye n’abandi bakomerekejwe n’igitero cya gisirikare,” anagaragaza ko yifatanyije n’umupadiri wakomerekejwe, Padiri Gabriel Romanelli, ndetse n’abakirisitu bose ba paruwasi ye.
Mu bihe bitandukanye Isiraheli yagiye imisha ibisasu ku mashuri, amavuriro, amasoko, n’inyubako z’abasivile, n’ahandi hahurira abantu benshi , ivuga ko abarwanyi ba Hamas bahahungiye.
kuva Isiraheli itangije igitero cyo kwihorera nyuma y’igitero cya Hamas cyo ku wa 7 Ukwakira 2023, Minisiteri y’Ubuzima ya Gaza itangaza ko hamaze gupfa Abanya-Palestine barenga 58,600, biganjemo abagore n’abana.