
Korali Abakorerayesu (ADEPR Rukurazo) yongeye gusubiza ibyiringiro imitima y’abakunzi b’Umusaraba binyuze mu ndirimbo nziza cyane yitwa “Njye Nzi Neza”.
Korali Abakorerayesu ikorera umurimo w’Imana ku Itorero ADEPR Rukurazo, yongeye gutanga umusanzu ukomeye mu ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo nshya yise “Njye Nzi Neza ” . Ni indirimbo ikoze mu buryo buhebuje, itanga ubutumwa bukomeye bwo gukomeza kwizera Kristo no guhamya ko hari iherezo ryiza ririndiriye abamwizeye.
Mu magambo yayo yuzuyemo ihumure, iyi ndirimbo itangirana n’ihamya rivuga riti, Nge nzineza ko Umucunguzi wange Yesu ariho kandi ko amaherezo nzamubona nukuri…
Aya ni amagambo y’umuntu ufite ukwizera kudahungabana, uhamya adashidikanya ko azabona Yesu, akamwitegereza amaso ku maso, bakahoberana, maze urukumbuzi rw’imyaka n’imyaka rugashira burundu. Iyi ndirimbo itanga icyerekezo cy’ibyiringiro ku mukristo, imwereka ko amaherezo atari urupfu, ahubwo ari umunezero uhoraho. Haravugwa amagambo yuzuye ikizere, agira ati:
Nzibanira na Yesu iteka, nezerewe ibihe byose. Nzishima hejuru y’urupfu, nzaba mu munezero iteka ryose.
Ntihagararira aho. Indirimbo inerekana inyota n’umutima wifuza kugera mu bwami bw’ijuru, aho hari ibyiza byinshi byateguriwe ababizeye Yesu. Mfite amatsiko yo gutaha iwacu kukonahateguriwe ibyiza byinshi… aya magambo ni urugero rw’ukuntu iyi ndirimbo ishimangira icyerekezo cy’umukristo: gutaha iwabo w’iteka, kuririmba akaramata, kwambikwa ikanzu yera, ikamba no guhabwa inanga nshya.
Mu gice cyayo cya nyuma, ubutumwa burakomera cyane, bushishikariza abakristo bose guhagarara bwuma no gukomera mu kwizera babwira abantu bati bakundwa bene data , nimuhumure! Uko tuzasa ntikurahishurwa, ariko icyonzi neza ni uko tuzasa na Yesu …Aha harasobanurwa ko amoko, amayeri, n’ivangura byose bizashira, abantu bose bakabaho nk’ishyanga rimwe, basa na Kristo.
Indirimbo “Njye Nzi Neza” ni ubutumwa bw’ihumure, ibyiringiro n’ubutsinzi ku mukristo w’umunsi w’ejo. Ni iyubaka, itanga icyerekezo, ikaba yarakiriwe neza n’abantu batari bake ku mbuga nkoranyambaga n’amatorero atandukanye.
Korali Abakorerayesu barashimwa ku bw’ubuhanga n’umurava bashyize muri iyi ndirimbo, kuko yazanye umwimerere, ubutumwa bwimbitse, n’ijwi ryo guhamya urukundo n’ubugingo buhoraho biri muri Kristo.