
Urukingo rwa SIDA si urwa bose! Iby’ingenzi utamenye ku rukingo rushya rwa Sida
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rivuga ko buri cyumweru, abakobwa b’abangavu n’abagore bakiri bato bagera ku 4,000 bandura agakoko gatera SIDA ku isi, aho abasaga 60% muri bo baba bakomoka muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.
Muri aka karere, abagore bakiri bato ni bo bari mu kaga cyane kubera ubusumbane bushingiye ku mitegekere y’imibereho, imbogamizi mu kubona serivisi z’ubuvuzi n’ibyago bifitanye isano n’imiterere y’umubiri wabo.
ubwo uburyo busanzwe bwo kwirinda VIH/SIDA, bwa PrEP (Pre-Exposure Prophylaxis), bwagaragaje ko bukora neza, benshi mu rubyiruko bibagora gukurikiza amabwiriza buri munsi. Ubu, hari urundi rukingo rushya rutangwa inshuro ebyiri mu mwaka ruzwi nka lenacapavir, rushobora gutanga igisubizo kirambye kandi cyoroshye gukurikiza.
Ubushakashatsi bukomeye ku mikorere y’uru rukingo bwatangajwe ku wa 17 Nyakanga 2025, mu nama mpuzamahanga yiga kuri SIDA (IAS Conference on HIV Science) yabereye i Kigali.
Dore ibintu by’ingenzi ukwiriye kumenya kuri lenacapavir:
- Rutangwa inshuro ebyiri gusa mu mwaka
Lenacapavir ni urukingo rushya rwa SIDA rutangwa inshuro imwe mu mezi atandatu. Uru rukingo rugenewe abantu bari mu byago byo kwandura VIH, rukanatanga amahirwe yo kurushaho gukurikiza gahunda yo kwirinda, ugereranyije na PrEP isaba gufata ibinini buri munsi.
- Nta wanduye mu bagore bakiri bato barukoresheje
Mu bushakashatsi bwo ku rwego rwa III bwiswe ‘PURPOSE 1’ bwakorewe muri Afurika y’Epfo na Uganda, bwitabiriwe n’abasaga 5,300, benshi muri bo bari abakobwa n’abagore bafite imyaka hagati ya 16 na 25. Muri abo bose bahawe lenacapavir, nta n’umwe wanduye VIH.
- Biroroshye kurufata ntihagire ubimenya
Abitabiriye ubushakashatsi bavuze ko bahisemo urushinge aho guhora bafata ibinini buri munsi, kuko biborohera kubihisha imiryango n’abakunzi babo.
- Rwagaragaje umutekano no mu yandi matsinda
Ubushakashatsi bwa PURPOSE 2 bwakorewe muri Amerika y’Epfo, Afurika y’Epfo n’Amerika bwitabiriwe n’ababana bahuje ibitsina, abagore bafite igitsina gabo n’abandi bafite imyirondoro itandukanye, Lenacapavir yerekana ko yizewe.
- Ingaruka zoroheje
Uru rukingo rugaragaza ingaruka nke cyane. Izakunze kugaragara ni uburibwe cyangwa kubyimba aho urushinge rwatewe. Nta ngaruka zikomeye zigeze ziboneka.
- Ntirukoreshwa na bose
Abantu bafata imiti ya virusi y’igituntu (TB) irimo rifampicin ntibashobora gukoresha lenacapavir.
- N’abagore batwite bagize uruhare mu bushakashatsi
Abagore basaga 500 batwite n’abonsa na bo bari mu cyiciro cy’ubushakashatsi. Ibi byatumye abashakashatsi basuzuma niba urukingo rufite umutekano no mu gihe cy’ububyeyi.
Dr. Lillian Brown wa Gilead Sciences yagize ati: “Kwirinda SIDA mu bagore batwite cyangwa bonsa ni ingenzi cyane, kandi lenacapavir yagaragaje umutekano.”
- Igikorwa cyo gukwirakwiza uru rukingo cyaratangiye
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryamaze gutangaza ko lenacapavir igiye kujya mu byifashishwa mu kwirinda VIH/SIDA. Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus yavuze ko “nubwo urukingo rwa SIDA nyirizina rutaraboneka, lenacapavir ari intambwe ikomeye.”
Kompanyi ya Gilead Science ikora iyi miti, yavuze ko izafasha mu kuyigeza ku bantu bose, ndetse ikanafasha mu kuyitunganya mu buryo rusange.
Biteganyijwe ko lenacapavir izatangira gutangwa muri gahunda za leta muri Afurika y’Epfo na Uganda bitarenze mu mpera za 2025.