
Rayon Sports ikomeje kwitegurana ibakwe umwaka mushya w’imikino
Ikipe ya Rayon Sports yongeye abakinnyi babiri mu bo izakoresha Emery Bayisenge ndetse na Ntarindwa Aimable mu gihe yongereye amasezerano Niyonzima Olivier ‘Seif’.
Benshi muri bano bari bamaze iminsi batangiye imyitozo hamwe n’abandi bakinnyi bashya hitegurwa umwaka utaha w’imikino wa 2025-2026 gusa bataratangazwa ku mugaragaro nk’abakinnyi ba Rayon Sports.
Myugariro Emery Bayisenge umwaka ushize w’imikino yakiniraga ikipe ya Gasogi United akaba yasinye amasezerano y’umwaka umwe.
Ntarindwa Aimable we umwaka ushize w’imikino yakiniraga ikipe ya Mukuru VS akaba akina hagati mu kibuga yugarira we wahawe amasezerano y’imyaka ibiri kubera ahanini ari umukinnyi ukiri muto wanagurishwa aramutse yitwaye neza.
Rayon Sports Kandi yahisemo kongera amasezerano Niyonzima Olivier nawe ukina mu kibuga hagati yugarira mu gihe cy’umwaka umwe aho agomba kurwanira umwanya wo gukina na Ntarindwa Aimable.