Barcelona yateye intambwe idacogora kuri Marcus Rashford
1 min read

Barcelona yateye intambwe idacogora kuri Marcus Rashford

Ikipe ya Barcelona yamaze gutanga ubusabe bwayo mu ikipe ya Manchester United mu rwego rwo gutira rutahizamu Marcus Rashford utakifuzwa n’umutoza Ruben Amorim.

Rashford w’imyaka 27 we ashaka kujya muri Barça, ndetse Manchester United yemeye kumutanga . Nubwo hatarafatwa umwanzuro wa nyuma gusa ibiganiro biri kugana ku musozo.

Byitezwe ko Barcelona izajya yishyura umushahara wa Rashford wose mu gihe azaba ari gukinira iyi kipe ndetse n’iyitwara neza Barcelona izamutwara burundu nk’uko bizaba biri mu masezerano ye.

Umutoza wa Barça, Hansi Flick ubwe yaganiriye na Rashford ndetse yemeye ko yaza muri iyi kipe, mu gihe byitezwe ko Rashford uzaza nk’intizanyo bizafasha cyane Barça mu guhangana n’ibibazo by’ubukungu.

Uyu musore yaherukaga muri Aston Villa nabwo nk’intizanyo aho yari yatijwe muri Mutarama 2025, atsindira iyi kipe ibitego 4 mu mikino 17, ariko nyuma yaje kugira imvune mu rubavu.

Rashford yaje gusiba imikino ya nyuma y’umwaka w’imikino ndetse ntiyanahamagarwa mu Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza.

Rashford ari mu bahembwa menshi muri Manchester United (£325,000 ku cyumweru) aho Aston Villa yishyuraga ¾ byayo mu gihe yari yaramutiye.

Rashford amaze gukinira Manchester United imikino 426, atsindamo ibitego 138 kuva yatangira kuyikinira 2015.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *