
“Maria” indirimbo nshya ya Ambassadors of Christ Choir, bongera kwibutsa ko Yesu asana imitima kandi agahindura amateka mabi.
Korali y’icyitegererezo muri Afrika y’Iburasirazuba, Ambassadors of Christ Choir, yasohoye indirimbo nshya ifite izina ridasanzwe n’ubutumwa burimo ububasha bwo gusana imitima: “Maria.”
Maria, ni indirimbo ivuga ku rugendo rw’umugore w’i Magdala, Maria, wamenyekanye mu mateka nk’umunyabyaha, ariko wanagiriwe ubuntu n’Umukiza Yesu Kristo. “Maria” si indirimbo isanzwe, ni inkuru y’umugore wakuweho urubanza n’iteka abantu bamuciriye, agahabwa ubuzima bushya n’urukundo rutagereranywa rwa Messiah. Mu magambo y’iyi ndirimbo, hatambuka umuvugo w’inzika, amagambo akarishye yabwiwe Maria ubwo yageragezaga kwegera Yesu, agafata icyemezo cyo gushimira Umukiza nubwo abantu bamunenze. Bavuze bati:
Oya ye Malia, Maria we ibyo tukuziho ni byinshi, kandi urarengeye. Ese ninde utakuzi mu muryango mbwa w’i Magdala? Nigute wagize ubutwari bwo kugera aha muri iri teraniro, wegera Messiah w’Imana? Aha si ahawe. Aya magambo, aho kugira ngo amuce intege, yabaye nk’umuriro ucamukamo, yibuka aho Yesu yari aherutse kumukura. Yafashwe yacumuye, baramuzana imbere ya Yesu, rubanda rubuze imbabazi ruvuga ko igicumuro cye gihanirwa urupfu. Bashaka kumutera amabuye, barindira itegeko rya Messiah. Ariko Yesu we, Umwami w’ubuzima, yanditse hasi amagambo azahora mu mateka y’agakiza ati “utarakoze icyaha namutere ibuye.”
Aya magambo yararangije urubanza, yica itegeko ry’abantu, arandura igisuzuguriro, ashyiraho isezerano rishya ryo kubaho, imbabazi no gukiranuka biturutse ku rukundo. Ni cyo cyatumye Maria aza imbere ya Yesu afite agacupa k’amavuta y’igiciro, ayamenagura imbere ye, amukarabya ibirenge mu marira y’ishimwe n’umunezero, agira ati “Icyababwira aho Messiah yankuye? Ineza yangiriye yamenaguye umutima, nicyo gituma nje imbere ye nzuye ishimwe, bugingo temba nshime Yesu, arakiza.”
Ambassadors of Christ Choir, izwiho ubuhanga mu myandikire y’indirimbo zubakiye ku ijambo ry’Imana, yongeye kugaragaza uburemere bw’ubutumwa bwiza. Mu ndirimbo “Maria”, iyi korali itanga igisubizo ku bantu bose bumva ko amateka yabo, ibyaha byabo, cyangwa amagambo babwiwe yabahindutse ingoyi. Binyuze muri Maria, baravuga bati “Ntawe ugomba kugumishwaho amateka ye yamusize. Iyo Yesu yahagurutse, igisuzuguriro kivaho, urukundo rugatangira.”
Iyi ndirimbo yashyizwe ahagaragara mu buryo bw’amajwi n’amashusho, ikaba yakiriwe neza n’abakunzi ba Gospel mu Rwanda no hanze. Ku mbuga nkoranyambaga, abenshi bagaragaje ko “Maria” ibatungura, ikabavugisha amarangamutima, bamwe banavuga ko bayumva basubira ku isoko y’ineza y’Imana.
Ambassadors of Christ Choir isanzwe izwiho ibikorwa by’indirimbo zuzuye ubuhanga, ubusizi, n’ubutumwa. Indirimbo nka “There is Joy”, “Nta Cyamunanira,” n’izindi zahinduye ubuzima bw’abatari bake. “Maria” nayo ije mu murongo umwe, ariko idasanzwe, kuko itari indirimbo yo kuririmba gusa, ahubwo ni igitabo cy’ihumure cyanditse mu majwi y’indirimbo.
“Maria” ni wowe, ni jye, ni buri wese wigeze kunengwa, ariko agahindurwa n’ineza y’Imana.