2 mins read

Ibyingezi byaranze i tariki ya 20 Nyakanga  mu mateka

Uyu ni umunsi wa karindwi w’icyumweru, tariki ya 20 z’ukwezi kwa karindwi, Nyakanga mu Kinyarwanda. Ni umunsi wa 201 w’umwaka, harabura 149  ngo uyu wa 2025 ugere ku mu sozo.

Ni n’umunsi Mpuzamahanga w’Ukwezi, Wizihizwa buri tariki ya 20 Nyakanga, ukibutsa uruzinduko rwa mbere rw’abantu ku kwezi (Apollo 11 mu 1969). Uyu munsi ugamije kongerera abantu ubumenyi ku bushakashatsi no gukoresha ikoranabuhanga rishingiye ku isanzure, cyane cyane ku kwezi.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1808: Napoleon yatangaje ko Abayahudi bose bo mu Bufaransa bagomba kugira amazina y’imiryango yanditse (ntibagire amazina ahindagurika).

1917: Itangazo rya Corfu ryasohowe, risaba ishingwa ry’igihugu kimwe cya Yugoslavia nyuma y’Intambara ya Mbere y’Isi.

1917: Igikomangoma Georgy Yevgenyevich Lvov yeguye ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe w’inzibacyuho y’u Burusiya nyuma y’imyigaragambyo izwi nka “Iminsi ya Nyakanga” (July Days).

1944: Mu ntambara ya kabiri y’isi, bamwe mu bayobozi b’ingabo z’Abadage bagerageje kwica Adolf Hitler mu mugambi uzwi nka “July Plot”.

1969: Icyogajuru Apollo 11 cyageze ku kwezi, kirimo Neil Armstrong na Buzz Aldrin, bituma baba abantu ba mbere bageze ku kwezi.

1977:  Umwuzure utunguranye  wibasiye Johnstown muri Leta ya Pennsylvania, wishe abantu 84, wangiza byinshi bifite agaciro ka miliyoni z’amadolari.

1994: Alexander Lukashenko yarahiriye kuba Perezida wa mbere wa Belarus.

1998: U Burusiya bwabonye inguzanyo ya miliyari $11.2 ituruka mu Ishami ya IMF kugira ngo abafashe gukemura i kibazo cyo guta agaciro kw’ifaranga ryabwo.

2012: Mu mujyi wa Aurora, muri Colorado, James Holmes yarashe mu nzu ya sinema ubwo herekanwaga filime “The Dark Knight Rises“, yica abantu 12 akomeretsa abandi 58.

Bimwe mu byamamare byavutse kuri iyi tariki

1839: Uwami Sultani Mahmud II, w’ubwami bwa Ottoman hagati ya (1808–1839), yavukiye bwami bwa Ottoman.

1923: Stanisław Albinowski, inzobere mu bukungu n’umunyamakuru w’Umupolonye, yavukiye i Lwów.

1938: Natalie Wood, umukinnyi wa filime w’Umunyamerika wamenyekanye muri Miracle on 34th Street, Gypsy, Rebel Without a Cause, na West Side Story, yavukiye i San Francisco muri Leta ya California.

1966: Enrique Peña Nieto, Perezida wa Mexique (2012–2018), yavukiye i Atlacomulco, mu Ntara ya Mexique, Mexique.

Bimwe mu byamamare byapfuye kuri iyi tariki

1160: Peter Lombard, umuhanga mu by’iyobokamana wo mu Bufaransa.

1201: Agnes, umwamikazi w’u Bufaransa

1903: Papa Leo wa XIII, Papa wa 256 wayoboye Kiliziya Gatolika kuva mu 1878 kugeza 1903, yapfuye afite imyaka 93.

1937: Guglielmo Marconi, Umutaliayani wavumbuye ndetse akaba n’inzobere mu by’amashanyarazi, wamenyekanye cyane mu gukora ubushakashatsi ku itumanaho rya radiyo ryambukiranya intera ndende (yahawe igihembo Nobel mu 1909), yapfuye azize indwara y’umutima afite imyaka 63.

1973: Bruce Lee, umukinnyi  wa filime, wari ufit ubwenegihugu bwa Hong na Amerika, yamenyekanye cyane muri filime Enter the Dragon, yapfuye afite imyaka 32 azize uburwayi bwo mu bwonko (cerebral edema).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *