1 min read

Papa Leo wa XIV yongeye gutakamba asaba guhagarika imirwano ako kanya muri Gaza.

Umushumba wa kiliziya gatorika ku Isi Papa Leo wa XIV, Yongeye gusaba ko intambara muri Gaza hagati ya leta ya Isiraheli n’umutwe wa Hamas ihagarara, asaba umuryango mpuzamahanga kubaha amategeko mpuzamahanga no kuzirikana inshingano yo kurinda abasivile.

Papa yabitangaje kuri icyi cyumweru ubwo yasozaga isengesho rya Angelus ryo ku cyumweru, aho ari mu kiruhuko cye cy’impeshyi i Castel Gandolfo.

Yagize ati: “Ndongera gusaba ko iyi ntambara ihagarara ako kanya, kandi hagakemurwa aya makimbirane mu buryo bw’amahoro,”

Yakomeje agira Ati: “Ndahamagarira umuryango mpuzamahanga kubahiriza amategeko agenga ibikorwa by’ubutabazi no kuzirikana inshingano yo kurinda abasivile, kimwe no kubahiriza ihame ribuza ibihano rusange, ikoreshwa ry’imbaraga mu buryo budatoranyije, ndetse n’iyimurwa ku gahato ry’abaturage,”

Leo yagaragaje agahinda kenshi nyuma y’igitero cya Israheli ku rusengero rwa kiliziya Gatolika ruherereye muri Gaza ku wa Kane, cyahitanye abantu batatu kigakomeretsa abandi icumi, barimo n’umupadiri wa paruwasi.

Igitero cy’amasasu cyagabwe ku rusengero Gatolika rw’Umuryango Mutagatifu (Holy Family) ruherereye muri Gaza cyangije n’ibice birukikije, aho amagana y’Abanya-Palestine bari bahahungiye kubera intambara hagati ya Israheli na Hamas, imaze amezi 21 ikomeje.

Leta ya Israheli isubiza kuri iki gitero yagaragaje ko ibabajwe n’ibyo yise impanuka, ivuga ko iri kubikurikirana mu iperereza.

Abajijwe ku kiganiro yagiranye kuri telefoni ku wa Gatanu na Minisitiri w’Intebe wa Israheli, Benjamin Netanyahu, Papa Leo yagize ati: “Twashyize imbaraga ku kamaro ko kurinda ahantu hatagatifu h’amadini yose.”

Umuvugizi wa Vatikani yavuze ko Papa azaguma i Castel Gandolfo kugeza ku mugoroba wo ku wa Kabiri, ubwo azasubira mu rugo rwe i Vatikani.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *