Bryan Mbeumo yageze i Manchester, Ekitike muri Liverpool: Agezweho i Burayi
3 mins read

Bryan Mbeumo yageze i Manchester, Ekitike muri Liverpool: Agezweho i Burayi

Umunya-Cameroun, Bryan Mbeumo wakiniraga Brentford yageze i Manchester aho agomba kwerekeza muri Manchester United, mu gihe Hugo Ekitike yamaze kumvikana na Liverpool. Uyu rutahizamu ari mu beza muri Premier League mu mwaka ushize, kuko yatsindiye Brentford ibitego 20.

Yamaze kugera ku kibuga cy’imyitozo cya Manchester United i Carrington aho akorera ibisigaye ngo atangazwe nk’umukinnyi mushya w’iyi kipe yamutanzeho agera kuri miliyoni 65£, zizongerwaho 5£ mu gihe ibyemeranyijweho n’impande zombi byagerwaho, agasinya imyaka itanu ishobora kongerwaho undi umwe.

Yabaye umukinnyi wa gatatu Manchester United yaguze muri iyi mpeshyi nyuma ya Matheus Cunha na Diego Leon.

Iyi kipe kandi igeze kure ibiganiro na FC Barcelona igomba gutiza Marcus Rashford bityo akaba yakwerekeza muri Espagne avuye muri Aston Villa yari yatijwemo umwaka ushize. Bivugwa ko FC Barcelona izishyura ibihembo byose by’uyu mukinnyi uhembwa ibihumbi 325£ ku cyumweru.

Mu gihe byagenda neza, FC Barcelona ikishimira umusaruro we, Rashford yagurwa miliyoni 30£. Bitagenze uko, hari ikiguzi gito iyi kipe izishyura, ubundi uyu musore w’imyaka 27 asubire i Manchester aho atagihabwa ikaze, dore ko na nimero 10 yambaraga yamaze guhabwa Matheus Cunha.

Liverpool iri ku isoko cyane, kuri ubu yamaze kumvikana na Hugo Ekitike wakinaga muri Eintracht Frankfurt, aho igomba kumugura miliyoni 95 z’ama-Euro, agasinya imyaka itandatu. Uyu musore w’imyaka 22 gusa, yaciye ibintu mu gice cya kabiri cya Shampiyona Bundesliga, abasha guhesha ikipe ye ikipe yo gukina UEFA Champions League.

Hagati aho, iyi kipe ishobora gutakaza myugariro Ibrahima Konaté wifuzwa na Real Madrid nubwo agisigaje umwaka umwe w’amasezerano. Bivugwa ko iyi kipe y’i Madrid yiteguye gushyira miliyoni 50£, cyane ko umutoza mushya wayo, Xabi Alonso, yagaragaje ko amukunda cyane.

Uyu musore w’imyaka 26, ataguzwe ubu ashobora kugendera ubuntu mu mwaka utaha w’imikino nk’uko byagenze kuri Trent Alexander Arnold bahoze bakinana, ubu akaba ari myugariro ya Real Madrid.

Gusa andi makuru avuga ko Liverpool yamaze gusubukura ibiganiro n’uyu mukinnyi nyuma y’uko bivuzwe ko mu mpera za Gicurasi byari byahagaze, impande zombi ntiziri kumvikana ku mafaranga, aho Konate atishimiye uburyo Liverpool yamugeneye umushahara ishingiye ku birimo imikino akina n’ibindi.

Ku rundi ruhande, Bayern Munich irateganya gusubira kwa Liverpool ibaza amakuru ya Luis Díaz, cyane ko mbere yari yabwiye ko atagurishwa. Bivugwa ko iyi kipe iri gutegura miliyoni 80 z’Ama-Euro, amafaranga ari munsi ya miliyoni 100 z’Ama-Euro bivugwa ko Liverpool yifuza.

Mu mukino wa gicuti wahuje Liverpool na Stoke City ku Kibuga cy’Imyitozo cya Liverpool, uyu musore w’imyaka 28 ntiyari ku rutonde rw’abakinnyi bawugaragayemo cyane ko bivugwa ko yamaze gusaba Liverpool kumurekura.

Bayern Munich itaganya ko mu gihe The Cops yakomeza gutsemba, yakwerekeza amaso kwa Malick Fofana wa Olympique Lyonnais. Liverpool na yo ivugwaho gutera ijisho i Madrid, ku buryo ishobora kuzana Rodrygo Silva de Goes nk’umusimbura wa Luis Díaz.

Arsenal FC ikomeje kwifuza rutahizamu Viktor Gyökeres wa Sporting Lisbon ndetse nawe yamaze kwerura ko ari iyi kipe gusa yifuza nubwo hari menshi yamushatse. Gusa amakuru avuga ko na Manchester United ishobora kuba yinjiye muri uru rugamba, cyane ko Arsenal yakomeje kunengwa kugenda gake.

Umutoza wa Manchester United, Ruben Amorin, yatoje Gyökeres ndetse afatwa nk’uwamugize rutahizamu utyaye ku rwego ariho magingo aya.

Rutahizamu Hugo Ekiteke wamaze kumvikana na Liverpool

Myugariro Ibrahim Konate wifuzwa na Real Madrid

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *