
Rayon Sports ikomeje gushaka abayongerera umubare w’ibitego
Mu gihe ikipe ya Rayon Sports iri gutegura umunsi w’igikundiro(Rayon day) tariki 15 Kanama 2025, yamaze kwakira undi mababa ukomoka muri Gabon, Ndong Mengue Chancelor.
Ndong Mengue Chancelor yageze mu Rwanda kuri uyu wa mbere wa tariki 21 Nyakanga 2025 aho agomba gukora igeragezwa yashimwa n’umutoza Afahmia Lotfi agasinya.
Yageze i Kigali ari kumwe n’abamuhagarariye akaba akina ku ruhande yataka akenshi ku ruhande rw’ibumoso aho agomba guhanganira umwanya na Aziz Bassane.
Uyu mukinnyi yakiniraga Union Sportive d’Oyem yo muri Gabon, mu mwaka ushize wa 2024/25, iyi ikipe ikaba yarabaye iya karindwi muri shampiyona y’icyiciro cya mbere aho yatsinze ibitego bitanu anatanga imipira umunani yavuyemo ibitego.
Rayon Sports bivugwa ko igeze kure Kandi ibiganiro na Abedi Bigirimana bikaba ari ikibazo cy’igihe ubundi uyu Murundi agasinya nyuma yo gutandukana na Police FC.