
Pastor Christian Gisanura yibukije abantu ko kugira inshingano zikomeye biva inda imwe no kugira ibibazo bikomeye kurushaho
Ikamba rigaragaza ubutware, ugukomera, icyubahiro, inararibonye, ubumenyi, umusaruro… n’ibindi. Amahwa akagaragaza ibigeragezo, ibitero, ubugambanyi, amananiza, umuruho, agahinda, umunaniro, ukwihangana n’ibindi. Rero hari igihe abantu barwanira imyanya y’ubuyobozi, bareba ikamba, ntibatekereze ku mahwa ayiherekeza.
Nuko Yesu asohoka yambaye ikamba ry’amahwa n’umwenda w’umuhengeri, Pilato arababwira ati: “Uwo muntu nguyu!” (Yohana 19:5).
Icyatumye Yesu arishobora kandi akaryambara ntakwinuba kurinda apfa, n’uko ari umuhamagaro ndetse ari nabyo byamuzanye muri iyi si. Niyo mpamvu benshi bambara ikamba, bakananirwa kwihanganira amahwa. Baba batari mu mwanya baremewe. Bituma batangira kurandura amahwa, ari byo bihinduka ubugome, uburiganya n’ubuhemu.
Inshingano zose z’ubuyobozi, yaba iyo mu miryango, mu mashyirahamwe, mu nsengero, muri politiki, ubucuruzi n’ahandi, bugira amahwa. Iyo uyemeye, uba wemeye n’ayo mahwa ayiherekeza. Gusa nka Yesu, saba Imana igushoboze kiyihanganira no kuzatanga umusaruro utegerejwe. Icyo gihe ikamba ryawe rizaba iry’umumaro.
Nk’uko abamwambitse iryo kamba batashoboraga kuryambara, ni nako abakurwanya mu mwanya urimo, wasanga batashobora no kuhicara. Nawe niba hari umwanya wifuza uriho undi, ishyire mu mwanya we mbere yo kumurwanya. Menya neza ko icyo umukorera, ni nacyo uzakorerwa n’abagufasha kumurwanya.
Mureke dukiranuke ndetse dusabe gushobozwa mu myanya turimo mu gihe cyabyo. Tuzahave twemye, tutiyanduje, tutiyandagaje, ndetse tutavumwa n’abo tuyoboye kubera kubakandamiza. Ahubwo muri byose, duheshe Imana Icyubahiro. Igihe kizagera twambare ikamba ry’abanesheje.