
INTWARI LIVE CONCERT: Korali IMPUHWE mu minsi 7 y’ivugabutumwa ryuzuye imbaraga
Rubavu-ADEPR Gisenyi: Korali Impuhwe, imwe mu makorali akunzwe kandi afite amateka akomeye yihariye mu itorero rya ADEPR Gisenyi ndetse no mu Rwanda, iri gutegura igiterane cy’ivugabutumwa gikomeye kitazibagirana mu mitima y’abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Iki gitaramo cyiswe “INTWARI LIVE CONCERT”, kizaba kuva ku wa 21 kugeza kuwa 27 Nyakanga 2025, kikazabera kuri ADEPR Gisenyi.
Iki gitaramo kigamije guhembura imitima, gushimangira ukwizera no kuzirikana amateka y’iyi korali yanyuze mu bihe bikomeye ariko igakomeza gukomera mu rugendo rwo kuramya Imana.
Amateka y’ubutwari n’umurage w’ukwizera ya Korali Impuhwe
Korali Impuhwe ni imwe mu makorali amaze igihe mu Itorero rya ADEPR Paruwasi ya Gisenyi, aho yamamaye mu ndirimbo zifite ubutumwa bwimbitse n’amajwi yihariye y’ihumure no kugarura icyizere mu mitima y’abizera Kristo. Yashinzwe igamije gufasha abakristo kurushaho kwegera Imana biciye mu ndirimbo ziramya, zishima, ndetse n’izubaka umuryango mugari w’abizera.
Ku wa 27 Nyakanga 2002, iyi korali yahuye n’ikigeragezo gikomeye ubwo bamwe mu baririmbyi bayo bagwaga mu mpanuka y’imodoka bari mu rugendo rw’ivugabutumwa. Ni impanuka yateye intimba ikomeye, ituma korali yinjira mu gihe cy’umubabaro n’agahinda ariko ntibyayihagaritse, ahubwo byabaye imbarutso yo gukomera ku Mana, kurushaho guharanira umurage w’abo baburiye ubuzima mu murimo w’Imana.
Kuva icyo gihe, Korali Impuhwe yahinduye uburyo ikora umurimo, yongeramo imbaraga mu myitozo, ikanoza indirimbo zayo, ikitabira ibitaramo n’ibiterane bikomeye mu karere ka Rubavu no hanze yaho, ikomeza kwagura imbibi z’ivugabutumwa ryayo.
INTWARI LIVE CONCERT: Iminsi 7 y’ivugabutumwa ryuzuye imbaraga
Muri Nyakanga 2025, Korali Impuhwe yateguye igitaramo cy’ivugabutumwa cy’iminsi irindwi cyiswe INTWARI LIVE CONCERT. Iki giterane kizaba kuva kuwa Mbere taliki 21 kugeza ku Cyumweru taliki 27 Nyakanga 2025, kikazajya kibera ku rusengero rwa ADEPR Gisenyi.
Iminsi y’igiterane izategurwa ku buryo butandukanye:
- ku wa Mbere kugeza kuwa Gatanu: Igiterane kizajya gitangira saa kumi z’umugoroba (16:00), kikabera mu rusengero rwa ADEPR Gisenyi, gishyigikiwe n’indirimbo, amasengesho n’ijambo ry’Imana.
- Ku wa Gatandatu no ku Cyumweru : Igiterane kizatangira saa munani z’amanywa (14:00), hagamijwe guha umwanya uhagije indirimbo, ubuhamya n’amasengesho yo kwiyegurira Imana.
Iki giterane kizaba ari urubuga rw’ubufatanye hagati y’amakorali y’indashyikirwa azwi mu Rwanda, hamwe n’abakozi b’Imana bafite umurimo usobanutse.
Amakorali azitabira:
- Holy Nation Choir
- Bethlehem Choir
- Alliance Choir
- Amahoro Choir
- Maranatha Choir
- Siyoni Choir
- Ijwi Choir
- Bethifage Choir
- Reheboth Choir
- Umubwiriza Choir
- Yakin Choir
- Berhanie Choir
Amakorali azafatanya na Impuhwe Choir mu kuririmba indirimbo nshya n’iza kera, gusangiza ubutumwa mu ndirimbo no gufasha mu gusengera abitabiriye.
Abakozi b’Imana bazigisha n’abahanura:
- Paster Desire
- Paster Uwambaje Emmanue
- Evangeliste Binyonyo Jeremy
Aba bakozi b’Imana bazafatanya n’amakorali mu gusohoza umugambi w’Imana wo guhindura ubuzima bw’abantu no kuzana impinduka zifatika mu mitima y’abitabiriye.
Impamvu y’Inyito “INTWARI”
Kwita iki giterane ” INTWARI LIVE CONCERT” bifite igisobanuro gikomeye. Ni uguhamya ko nubwo korali yahuye n’ibigeragezo, yahagaze nk’intwari mu rugamba rwo gukorera Imana. Ni igitaramo kigamije gufasha abantu gukomera ku kwizera, no kubibutsa ko intwari atari izikora ibigwi gusa, ahubwo ko ari n’abahaguruka nyuma y’umubabaro bakongera kugendera mu mucyo w’Imana.
Korali Impuhwe irahamagarira abakunzi b’indirimbo za Gikristo, abashaka ivugurura ry’umwuka, n’abifuza gusabana n’Imana mu buryo buhebuje, kudacikanwa n’iki giterane cy’ivugabutumwa rikomeye. Intwari Live Concert,si igiterane gusa, ni isengesho, ni umurage, ni ukwibuka no kuvugururwa,Ntuzacikwe n’amateka ari kuvugururwa.