Fortran Bigirimana yashyize hanze indirimbo “Ebenezer” Isengesho ry’amahoro n’ubwami bw’Imana mu mitima y’abantu bose
2 mins read

Fortran Bigirimana yashyize hanze indirimbo “Ebenezer” Isengesho ry’amahoro n’ubwami bw’Imana mu mitima y’abantu bose

Fortran Bigirimana, umwe mu bahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bakunzwe cyane muri Afurika y’Iburasirazuba, yongeye kwerekana ubuhanga bwe mu ndirimbo ye nshya yise EBENEZER. amagambo yayo ahimbaza Imana kandi yuzuye isengesho yatumye benshi bongera kwibuka neza ko Imana ari Mutabazi w’ukuri.

Indirimbo “Ebenezer” ni isengesho ry’umutima uri imbere y’Imana, wumva ko ugeze “Kuri y’intebe y’ivyiza vyose” intebe y’Imana yuje icyubahiro n’ineza. Haragaragaramo amagambo aramya Imana mu buryo bwimbitse: Kuyibereye icubahiro n’ishimwe, imitima yacu inejejwe no kuba imbere yawe... Ebenezer, mutabazi wacu.. Nirutembe rwaruzi rwiza, amahoro yawe abe muri twebwe….

Aya magambo arangwa n’ubusabane n’Imana, aho Fortran asaba ko ubuzima bwacu bwabamo ubwami bw’Imana, ibyishimo byayo, amahoro yayo, ndetse n’umunezero wayo. Izina Ebenezer rikomoka mu Ijambo ry’Imana, rikaba risobanura ngo “Aha ni ho Imana imfashije kugeza ubu.” (1 Samweli 7:12). Fortran asubiza amaso inyuma akavuga ko urugendo rwe rw’umuziki, ubuzima n’ivugabutumwa byose yabigezeho kubera ukuboko kw’Imana.

Indirimbo ifite umudiho uciye bugufi, ijwi ry’uyu muramyi rikagera kure y’imitima, ikaba ikomeje guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga nka YouTube, Facebook ndetse no mu nsengero zitandukanye aho ikoreshwa cyane mu bihe byo kuramya. Fortran Bigirimana ni umuramyi w’Umunyarwanda uzwi cyane mu ndirimbo zifite amagambo akomeye, atuje kandi yubaka. Yatangiye umuziki afite umuhamagaro wo gukorera Imana no kuyishimira, ndetse akunze kuririmba ku mateka y’ubugingo bwe aho yagiye atabarwa n’Imana mu bihe bikomeye.

Indirimbo ze nka “Ndabashimiye,” “Mwami Mana,” “Narihe,” n’izindi nyinshi, zatumye amenyekana cyane nk’umwe mu bahanzi bashyira umutima ku butumwa bwiza, aho kuba ku buhanga bwo gususurutsa abantu gusa. Mu ndirimbo Ebenezer, Fortran akomoza ku bucuti n’Imana n’umwanya uyigenera mu buzima bwawe bwa buri munsi. Ni indirimbo yifashishwa mu gihe cy’amasengesho, gushimira Imana, no gusubiza amaso inyuma ukibuka ko utageze aho uri kubera imbaraga zawe – ahubwo ko ari Imana yakugejeje aho uri.

Ibyo ushaka bibe muri twe, ubwami bwawe bube muri twe…

Iyi ndirimbo ni nk’isengesho ry’imitima ishaka gukomeza kuba mu Mana, gukomeza kubona umunezero uva ku Mana no kwemera kuyoborwa n’Ubwami bwayo. Fortran Bigirimana akomeje kugaragaza ko atari umuririmbyi usanzwe, ahubwo ari umukozi w’Imana ukoresha impano ye yo kuririmba nk’inkweto y’ivugabutumwa. Indirimbo ye nshya “Ebenezer” si umuziki gusa, ni isengesho, ni ugusubiza umutima ku Mana no kwibuka ko Imana ikora ibirenze ibyo tubasha gutekereza.

Iyi ndirimbo iri mu zihamya ko umuziki w’Imana ukomeje gukura, kandi ko hari abahanzi barangwa n’umwete wo gutanga ubutumwa bufite imizi mu Ijambo ry’Imana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *