Mu birori bya Noheli n’Ubunani, ikibumbano cya Yesu cyagurishijwe asaga miliyari 3 Frw mu rwego rwo gushyigikira ibikorwa by’ubugiraneza
2 mins read

Mu birori bya Noheli n’Ubunani, ikibumbano cya Yesu cyagurishijwe asaga miliyari 3 Frw mu rwego rwo gushyigikira ibikorwa by’ubugiraneza

Mu birori byo kwizihiza Noheri no gusoza umwaka, Donald Trum yagurishije mu cyamunara ikibumbano cya Yesu cyakozwe mu minota 10 n’umuhanzikazi Vanessa Horabuena hagamijwe gushyigikira ibikorwa by’ubugiraneza.

Mu birori byo kwizihiza Noheli n’Ubunani byabereye mu rugo rwa Donald Trump rwa Mar-a-Lago, i Palm Beach muri Leta ya Florida, habaye igikorwa cyihariye cyaranzwe n’icyamunara y’ikibumbano cya Yesu Kristo cyagurishijwe ku madolari ya Amerika miliyoni 2.75, angana n’asaga miliyari 3 z’amafaranga y’u Rwanda, hagamijwe gushyigikira ibikorwa by’ubugiraneza.

Ibi byabaye ku wa 31 Ukuboza 2025, mu birori byo kwizihiza umwaka mushya byitabiriwe n’abantu batandukanye barimo abayobozi, abashyitsi bakomeye n’abakunzi ba Trump. Muri icyo gikorwa, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yatanze ikibumbano cya Yesu Kristo kigurishwa mu cyamunara, amafaranga yakivuyemo agenewe gufasha ibikorwa by’imibereho myiza y’abaturage.

Iki kibumbano cyakozwe n’umuhanzikazi uzwi cyane ku izina rya Vanessa Horabuena, wamamaye mu gukora ibihangano byihuse bizwi nka speed painting, byibanda ku kuramya no kugaragaza ukwizera kwa gikristo. Nk’uko byatangajwe, iki gihangano cyakozwe mu minota 10 gusa, ariko kigira igisobanuro gikomeye mu bijyanye n’iyobokamana n’ubutumwa cyifitemo.

Amafaranga yose yakusanyijwe muri iyi cyamunara azakoreshwa mu gushyigikira ibikorwa by’ubugiraneza birimo ibitaro by’abana bya St. Jude’s Children’s Hospital, kimwe n’ibiro bya sheriff byo muri Palm Beach, bigamije guteza imbere umutekano n’imibereho myiza y’abaturage.

Vanessa Horabuena asanzwe azwi ku rwego mpuzamahanga nk’umuhanzikazi uhuza ubuhanzi no kwizera kwa gikristo. Yigeze no gusura White House aho yashyikirije Trump ikibumbano cyise Prayers for our President, kigaragaza Trump ari mu isengesho imbere y’umusaraba uri ku musozi. Yasobanuye ko icyo gihangano cyari kigamije kumwereka aho yakura imbaraga, ubwenge n’icyerekezo mu ijambo ry’Imana.

Iki gikorwa cyabereye i Mar-a-Lago cyakomeje gukurura ibitekerezo by’abantu benshi, kigaragaza uko ubuhanzi, ukwizera n’ubugiraneza bishobora guhurira hamwe bigatanga umusanzu ufatika mu gufasha sosiyete.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *