Tottenham Hotspur yageze kuri Rodrygo Goes
1 min read

Tottenham Hotspur yageze kuri Rodrygo Goes

Ikipe ya Tottenham Hotspur yatangiye gahunda yo gusinyisha Umunya-Brazil , Rodrygo Goes mu gihe Real Madrid bisa nk’aho yamaze kumushyira ku ruhande.

Uyu musore yasoje igikombe cy’Isi cy’amakipe (Club World Cup 2025) atabanje mu kibuga ibyerekana ko bigoye ko ku ngoma ya Xabi Alonso yazabona umwanya.

Umuyobozi wa Tottenham Hotspur Daniel Levy yizeye ko Real Madrid izabagabanyiriza amafaranga kubera umubano bafitanye ushingiye mu kugurishanya abakinnyi.

Ikipe ya Real Madrid irashaka miliyoni £78 kuri uyu musore wayo nubwo bisankaho itazongera kumukoresha gusa ntishaka kumutangira ku giciro gito.

Rodrygo amaze gukinira Real Madrid imikino 270, atsinda ibitego 68, ibituma na Arsenal, Manchester City ndetse na Liverpool zimutekerezaho.

Tottenham yamaze kugura Mohammed Kudus, kandi yamaze gushora miliyoni £60 ku mukinnyi Morgan Gibbs-White. Rodrygo ashobora gukina mu mwanya uwo ariwo wose imbere, bityo byitezwe ko yajyana n’imikinire ya Tottenham ikunze guhindagurika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *