
“Umubyibuho”, Indirimbo nshya El Elyon Worship Team yashyize hanze
El Elyon Worship Team ikorera umurimo w’Imana muri CEP UR Huye yashyize hanze indirimbo nshya bise “Umubyibuho”, ikubiyemo ubutumwa bwibutsa abantu ko Yesu ari we soko y’Ubugingo.
Ni indirimbo bashyize hanze mu gitondo cyo ku itariki 23, Nyakanga 2025, ikaba ari indirimbo yabo ya mbere ku muzingo w’indirimbo bise “Kubwamateka”.
Ubutumwa buri muri iyi ndirimbo bukubiye mu ijambo ry’Imana riboneka muri Yesaya 55, cyane cyane umurongo wa mbere n’uwa kabiri.
“Yemwe abafite inyota, ni muze ku mazi kandi n’udafite ifeza na we naze. Nimuze mugure murye, ni muze mugure vino n’amata mudatanze ifeza cyangwa ibindi biguzi.
Ni iki gituma mutanga ifeza mukagura ibitari ibyokurya nyakuri? Ni iki gituma mukorera ibidahaza? Mugire umwete wo kunyumvira mubone kurya ibyiza, ubugingo bwanyu bukishimira umubyibuho”. Yesaya 55 1-2
Mu butumwa bukubiye muri iyi ndirimbo kandi bwibutsa abantu ko gukurikira Yesu nta kiguzi bisaba, ahubwo ko buri wese ari umukandida.
Ubutumwa bw’indirimbo bugira buti “Muze murye kandi munywe Mudatanze ifeza Ubugingo bwanyu buzishimira umubyibuho “.
Iyi ndirimbo kandi yerekana uburinzi abazera Yesu Kristo baheshwa no ku mwizera nk’uko ubutumwa bwiyi ndirimbo bubisobanura.
“Hahirwa ufite Imana ya Yakobo Nk’umutabazi we akiringira Uwiteka Imana ye.Uwo azahwana n’igiti cyatewe ku mugezi amababi yacyo ntiyuma no mu gihe cy’amapfa”.
Mu kiganiro Perezida wa El Elyon Worship Team, Masengesho Pacifique, aherutse kugirana na GospelToday News, yadutangarije ko nyuma y’iyi ndirimbo bakomeza gushyira hanze n’izindi ndirimbo zikubiye ku muzingo bise “Kubwamateka”.
Indirimbo “Umubyibuho” ni indirimbo ya kane El Elyon Worship Team ishyize hanze nyuma y’izindi eshatu ziri ku muzingo w’indirimbo wabo wa mbere bise “Mwami uri Uwera”.