Impanda Choir ADEPR SGEEM mu gitaramo cy’ubuhamya n’ivugabutumwa “EDOT CONCERT & 30th Anniversary” rishingiye ku myaka 30 y’ubudahemuka bw’Imana
2 mins read

Impanda Choir ADEPR SGEEM mu gitaramo cy’ubuhamya n’ivugabutumwa “EDOT CONCERT & 30th Anniversary” rishingiye ku myaka 30 y’ubudahemuka bw’Imana

Korali Impanda , imwe mu makorali akunzwe cyane mu Itorero ADEPR SGEEM (Siloam Gospel Evangelical Empowement Ministry), yatangaje ko igiye kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 imaze ishinzwe mu gitaramo gikomeye kandi cy’ivugabutumwa. Iki gitaramo kizaba mu gihe cy’iminsi ine, kuva 21 Kanama 2025 kugeza ku Cyumweru taliki ya 24 Kanama 2025, ku wa Kane tariki ya 21 aho abakunzi b’indirimbo zo guhimbaza Imana bazasusurutswa n’amajwi meza n’ubutumwa bwiza bw’ubwami bw’Imana.

Iki gitaramo kizaba gifite gahunda itandukanye hakurikijwe iminsi:

  • Ku wa Kane (21/08/2025) no ku wa Gatanu (22/08/2025): kizatangira saa kumi n’imwe z’umugoroba (17:00).
  • Ku wa Gatandatu (23/08/2025) no ku Cyumweru (24/08/2025):
    kizatangira saa munani z’umugoroba (14:00).

Korali Impanda yatangaje ko Bazifatanya na korali zitandukanye zo muri ADEPR ndetse n’izindi Korali zikomeye mu gihugu zizwiho ubuhanga n’ubutumwa bukora ku mitima ya benshi. Ibi byose bigamije guhimbaza Imana, gushimira ibyo yakoze mu myaka 30 ishize ndetse no gukomeza kwagura umurimo w’ivugabutumwa mu Rwanda no hanze yarwo.

Iki gitaramo kizaba kiyobowe n’umurongo wo muri Yohana 15:27 ugira uti: “Kandi namwe muzampamya, kuko uhereye mbere na mbere mwarikumwe nanjye.” Uyu murongo uragaragaza icyerekezo cy’iyi korali mu kwagura ivugabutumwa ry’Imana no gukomeza kuba intumwa za Kristo. Impanda Choir ADEPR SGEEM yashinzwe mu mwaka wa 1995, itangirira ku itsinda rito ry’abaririmbyi b’abanyamasengesho bafataga umwanya munini wo gusengera igihugu, itorero n’ivugabutumwa. Yatangiriye ku rusengero ruto rwa ADEPR mu karere ka Kicukiro, ikaba yari ifite intego yo guhamya ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo zihumuriza imitima.

Mu rugendo rwayo, iyi korali yarushijeho kwaguka mu bwiza n’ubugari, yitabira ibitaramo bikomeye, inasohora album z’amajwi n’amashusho zakunzwe cyane n’Abanyarwanda, ibyo byose byakomeje gukomeza abakristo benshi mu gihugu no hanze. Ibyo byashobotse kubera ubwitange bw’abaririmbyi, ubuyobozi bufite icyerekezo ndetse n’umurava wo gukorera Imana no gukorera hamwe.

Impanda Choir irasaba abakunzi bayo, abaramyi, abahanzi, abapasiteri, abayobozi b’amatorero n’abakristo muri rusange kwitabira uyu iki giterane gikomeye k’isabukuru y’imyaka 30. Ni amahirwe yo kwifatanya nabo mu rugendo rwo gushima Imana no gukomeza gufatanya mu murimo wera. Iki gitaramo ni kimwe mu bikorwa bikomeye bigaragaza ko Impanda Choir ikomeje kuba intwaro ikomeye mu ivugabutumwa ,aho ijwi ryayo rikomeza kuba impanda iburira, ihumuriza kandi itanga icyizere mu buzima bwa buri mukristo.

Wifuza kumenya byinshi kuri iki gitaramo cyangwa amateka y’iyi korali?
Kurikirana imbuga nkoranyambaga za Impanda Choir ADEPR SGEEM cyangwa uhamagare kuri nimero zabo zitangazwa mu matangazo yabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *