
Abakorera mu nyubako yo “Kwa Jacque” mu Mujyi wa Muhanga bari mu marira
Akarere ka Muhanga kafunze byagateganyo inyubako y’ubucuruzi iri mu Mujyi wa Muhanga ahazwi nko “Kwa Jacque”, kubera ikibazo cy’umwanda ukabije.
Umuyobozi wa Karere ka Muhanga, Kayitare Jacquiline, yabwiye RBA dukesha iyi nkuru ko ibyakozwe biri mu nyungu z’abaturage.
Ati “Mu byukuri ntabwo twafungiye abakorera hariya, ahubwo twafunze inyubako kugira ngo ibanze inozwe duhe agaciro bariya bantu bahakorera, twaganiriye na nyiri nzu dufata umwanzuro w’uko tumusaba yuko abanza gukemura ibibazo twahasanze kugira ngo tubungabunge ubuzima bw’abahakorera”.
Mayor Kayitare, akomeza asobanura ko inyubako yafunzwe ifite ibibazo birimo ubwiherero budakora, inzira zitwara amazi zitagikora ndetse n’tsinga z’amashanyarazi zidakora neza bigateza umwijima mu gihe cya nijoro.
Ati “Muri iriya nyubako ni inyubako nini ikorerwamo ibikorwa bifite aho bihuriye n’ibitunga umuntu. Hariya hantu haba akabari kanini, hariya hantu haba resitora nini yakira abantu benshi muri uyu mujyi, haba kandi za “Alimantation” nk’uko mubibona, ariko twasanze nta bwiherero buhari. Ubwiherero bwose bwarapfuye.
Akomeza agira ati “Ikindi kandi ubona giteye impungenge, uburyo bw’amatiyo y’amazi bwose bwarapfuye. Ntabwo rero ushobora gufata abantu amagana birirwa ahantu hamwe, bakagira abandi bikubye gatatu bakira buri munsi, ugasanga aho hantu nta mazi ahari, nta bwiherero buhari. Ntabwo bikwiye ko abantu bamburwa agaciro kugeza kuru uru rwego”.
Meyor Kayitesi, asobonura ko uretse amatiyo y’amazi n’ubwiherero byapfuye inzira ziri kuriyi nzu y’igorofa mu gihe cya nijoro ziba zidacaniye nabyo bikaba bishobora guteza ikibazo.

Akomeza avuga ko abakorera muri iyi nyubako ndetse n’abahagenda basa n’abiyakiriye kandi ko nyiri iyi nzu nta gahunda ya vuba yarafite yo gukemura ibyo bibazo, ariho bahereye bafata umwanzuro wo kuyifunga.
Abakorera ubucuruzi butandukanye muri iyi nyubako bavuga ko bigiye kubateza igihombo kuko ni icyemezo kije kibatunguye batigieze bamenyeshwa mbere.
Umwe ati “Abantu bakorera hano abenshi ni abafite imiryango batunze. Ubwo rero ni ikibazo niba ufashe abantu akabwira ngo nimugende mu gihe kitarenze amasaha angahe [gito]. Byibura wenda bagakwiye gufata icyemezo bakabateguza ukwezi, kuko ni ikosa rya nyiri nzu ntabwo ari ikosa ry’abantu bakoreragamo”.
Akarere ka Muhanga kari muri gahunda yo kunoza isuku mu Mujyi wa Muhanga, kakaba kasabye nyiri iyi inzu yafunzwe gukosora ibibazo byagaragaye kugira ngo ibikorwa by’ubucuruzi bikorerwamo bibone gusubukurwa.
Iyi nyubako yafunzwe ikoreramo abantu basaga 400 biganjemo abakora ibikorwa by’ubucuruzi.
