1 min read

‎DRC- 21 bishwe mu gitero cyagabwe ku rusengero mu burasirazuba bwa Congo

‎Kuri iki cyumweru Ubuyobozi bwa sosiyete sivire bwatangaje ko byibuze abantu 21 bishwe n’inyeshyamba, mu gitero cyagabwe ku rusengero rwo mu burasirazuba bwa congo n’inyeshyamba zishyigikiwe na Leta ya Kisilamu, mu gace nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’abaturage.‎‎

Ibi byabaye ubwo abateye binjiraga mu rusengero rwo mu mujyi wa Komanda ahagana saa saba z’ijoro.

Dieudonné Duranthabo, Umuhuzabikorwa w’Imiryango ya sosiyete sivile muri Komanda, mu ntara ya Ituri, ubwo yavuganaga na Associated Press, yagize ati “Imirambo y’abahitanywe n’icyo gitero iracyari aho byabereye, kandi abakorerabushake barimo gutegura uko izashyingurwa mu mva rusange turimo gutegura mu kibanza cy’urusengero Gatolika.”‎‎

Iki gitero bikekwa ko cyagabwe n’abarwanyi b’Umutwe wa ADF (Allied Democratic Forces) bitwaje imbunda n’imihoro.‎‎

Abandi bantu batanu bishwe mu gitero cyabanje cyagabwe ku mudugudu wa Machongani uri hafi aho, aho ibikorwa byo gushakisha bikomeje na byo bikekwa ko Ari ADF yabijoze.‎‎

Umwe mu bayobozi b’imiryango ya sosiyete sivile mu ntara ya Ituri, Lossa Dhekana, yavuze ko bajyanye abantu benshi mu ishyamba, Kandi ko batazi aho babajyanye cyangwa umubare wabo.‎

‎Uretse abantu barenga 21 biciwe muri iki gitero, Inzu nyinshi n’amaduka na byo byatwitswe.‎‎

Nubwo Igisirikare cyemeje ko byibuze abantu 10 bapfuye, ibitangazamakuru by’imbere mu gihugu bivuga ko umubare w’abapfuye waba urenga 40.

‎‎ADF, ifitanye isano n’igisirikare cya reta ya  Kisilamu, ni umutwe w’inyeshyamba ukorera ku mupaka wa Uganda na Congo, ukaba urwanya ubutegetsi bwa Kampala ndetse  ukaba usanzwe ugaba ibitero ku baturage basivile mu bice bitandukanye bya Uganda n’ahandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *