Luis Diaz yamaze kumvikana na Bayern Munich
1 min read

Luis Diaz yamaze kumvikana na Bayern Munich

Umunya-kolombiya, Luis Diaz w’imyaka 28 yamaze kumvikana n’ikipe ya Bayern Munich kuyerekezamo ku masezerano y’imyaka ine.

Mu ntangiriro z’iki gihe cy’igura n’igurisha, Liverpool yari yanze ubusabe bwa Bayern bufite agaciro ka miliyoni€67.5, ariko nk’uko byatangajwe na The Athletic ku wa Gatanu, ibiganiro byongeye gusubukurwa.

Luis Diaz afite amasezerano azarangira muri Kamena 2027, ariko yagaragaje ko ashaka kuva muri Liverpool muri iyi mpeshyi kubera ahanini kuba Liverpool yaranze kumuha umushahara n’imyaka y’amasezereno yifuzaga.

Bayern Munich yemeye kwishyura miliyoni €75 kuri Liverpool kandi na yo yemeye ayo mafaranga hakaba hasigaye isinywa ry’amasezerano .

Luis Diaz yaje muri Liverpool avuye muri FC Porto muri Mutarama 2022, ku giciro cya miliyoni £37.5 akaba yarayikiniye imikino 148, atsinda ibitego 41, atanga imipira 23 yavuyemo ibitego.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *