
João Félix yasanze Cristiano Ronaldo muri Saudi Arabia
Umunya-Portugal Joao Felix yamaze kwerekeza mu ikipe ya Al Nassr muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Saudi Arabia(Saudi-Pro League) kuri miliyoni 50 z’ama-euro.
Uyu musore yari amaze igihe nta musaruro muri Chelsea ndetse yagiye atizwa ariko kuzamura urwego byaranze ibyatumye hafatwa umwanzuro wo kumurekura.
Al Nassr izi miliyoni 50 z’ama-euro izazitanga mu bice bibiri aho mu ntangiro yabanje kwishyura miliyoni 30 z’ama euro izindi 20 zisigaye ikazazishyura nyuma.
Joao Felix yifujwe na Benfica ndetse yari ifite ikizere ko izamubona ariko Cristiano Ronaldo we ubwe yihamagariye Felix amusaba ko yamusanga muri Saudi Arabia.
Uyu musore w’imyaka 25 yakiniye amakipe nka Benfica y’iwabo muri Portugal, Barcelona, AC Milan, Atlético Madrid ndetse na Chelsea y’umutoza Enzo Maresca.
Mu mwaka ushize w’imikino wa 2024-2025 muri AC Milan yatsinze ibitego bibiri mu mikino 15 ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Butaliyani ibyatumye AC Milan itagira akayihayiho ko kumugura.