
Amerika na EU bemeranyije umusoro wa 15%
Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi(EU), bemeranyije umusoro ungana na 15% ku bicuruzwa biva i Burayi byinjira muri Amerika. Ni nyuma y’uko Perezida Donald Trump yaraherutse gutangaza umusoro ungana na 30% ku bicuruzwa biva i Burayi.
Ibi Perezida Trump yabitangarije mu kiganiro n’Abanyamakuru hamwe na Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe bw’Uburayi, Ursula von der Leyen ku wa 27, Nyakanga 2025.
Trump yavuze ko ari amasezerano akomeye ya mbere akoze, ashimangira ko, ibiganiro bikomereje ku bindi bihugu bine cyangwa bitatu.
Ati “Aya niyo masezerano akomeye dukoze, ubu amaso tuyahanze ku masezerano y’ibindi bihugu bitatu cyangwa bine”.
Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe bw’Uburayi, Leyen na we yishimiye aya mazerano, avuga ko kugabanya umusoro ukagera kuri 15% ari intabwe nziza yatewe izafasha ibihugu by’i Burayi gucuruzanya hagati yabo na Amerika.
Ati “Kuva ku tarika ya mbere Kanama, twari gutangira kwishyura umusoro ungana na 30%. Byari kuba bibi ariko si kimwe n’uwa 15%.”
Perezida Trump yavuze ko bimwe mu bikubiye mu masezerano harimo ko Ibihugu by’i Burayi bizajya bigura ingufu za gazi na peteroli muri Amerika bikareka iyaturukaga mu Burusiya, aho bigomba gukoresha miliyari 750$ ndetse n’ishoramari rya miliyari 600$.
Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi igizwe n’ibihugu 27 bizagirwaho ingaruka naya masezerano, azatangira kubahirizwa ku wa Gatanu tariki 01 Kanama 2025.