
“Umubyibuho” El-Elyon Worship Team Yashyize Hanze Indirimbo Itanga Icyizere, Ubutumwa Bukiza n’Ubuzima Bushya
Mu bihe isi irimo byuzuyemo inyota y’ubuzima nyakuri, El-Elyon Worship Team yongeye gutanga ubutumwa buhumuriza, bwubakiye ku ijambo ry’Imana ribeshaho kandi rikiza. Mu ndirimbo yabo nshya yitwa “Umubyibuho”, bashishikariza abantu bosekugira inyota y’ubugingo, kuza kw’iriba ritanga amazi y’ubuzima, aho umuntu wese n’udafite ifeza ahabwa ubuntu bw’Imana.
Indirimbo “Umubyibuho” itangira n’amagambo yuje urukundo n’ugutumira bati “Yemwe abafite inyota, nimuze kw’iriba ritanga ubugingo! N’udafite ifeza, nawe n’aze kw’iriba ritanga ubugingo. Muze munywe kandi murye, mudatanze ifeza!”. Aya magambo aturuka mu gitabo cya Yesaya 55:1-6, agaragaza imbuto zituruka ku gushaka Uwiteka hakiri kare. El-Elyon Worship Team ibinyujije muri iyi ndirimbo, baratwereka ko Imana idutegurira umubyibuho wo mu buryo bw’umwuka, udufasha kurama no gukomera n’igihe isi yugarijwe n’amapfa y’umutima n’umwuka.
Indirimbo “Umubyibuho” ni imwe mu zigize umuzingo w’indirimbo nshya El-Elyon Worship Team yise “Kubw’Amateka”. Uwo muzingo uzaba ugizwe n’indirimbo 7, iyi ikaba ariyo ya mbere yashyizwe hanze, mu gihe cy’iminsi 4 ishize gusa. Ni indirimbo ije gukomeza urugendo rw’iri tsinda mu guhimbaza no kuramya Imana mu buryo bugezweho kandi bunyuze imitima ya benshi.
El-Elyon Worship Team ni itsinda rimaze imyaka irenga 20 riramya rikanahimbaza Imana mu buryo butandukanye harimo kuririmba ndetse nibindi bikorwa bagenda bakora bitandukanye, iri tsinda rikorera muri Kaminuza y’u Rwanda – Huye Campus. Rishingiye ku nzozi zo kugira uruhare mu gukomeza ukwizera kwa benshi, ryatangiye mu mwaka wa 2004, rihuriza hamwe abanyeshuri bafite impano n’ishyaka ryo kuririmbira Imana.
Kuva icyo gihe, El-Elyon Worship Team yagiye ikora ibitaramo, isohora indirimbo, ndetse ikagira uruhare rukomeye mu bikorwa byo guhimbaza Imana mu mashuri makuru n’amatorero atandukanye. Kuva yashingwa kugeza ubu, iri tsinda rimaze gushyira hanze indirimbo 4 ziri ku mbuga nkoranyambaga zabo, cyane cyane YouTube, aho bakomeza gukurura abantu benshi bakunda injyana za gospel, ndetse nabantu bakunda ijambo ry’Imana muri rusange.
Mu gika kimwe cy’iyi ndirimbo, baravuga bati: “Hahirwa ufite Imana ya Yakobo nk’umutabazi we, akiringira Uwiteka Imana ye – uwo azahwana n’igiti cyatewe ku mugezi, amababi yacyo ntiyuma no mu gihe cy’amapfa.” Aha bagaragaza ihungabana riri mu bantu bose batagira Imana, ariko kandi batwereka icyizere kiri mu gutura ku Mana, kuko ari yo ifite ubushobozi bwo kutubeshaho n’igihe cyose bitari byoroshye.
Indirimbo isoza ishimangira ko umuntu wese ushaka Imana agira inyungu itagereranywa bati “Uwo arashinganye, uwo azakubirwa inshuro ijana, uwo abikiwe ubugingo bw’iteka.” Ni ijambo rifite imbaraga, rituma umuntu wese yumva agaciro ko gukurikira Imana no kuyishaka atazuyaje.
El-Elyon Worship Team irasaba abanyarwanda n’abakunzi b’indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana gukurikirana uyu muzingo mushya “Kubw’Amateka”, cyane cyane iyi ndirimbo “Umubyibuho” iri guhembura imitima ya benshi. Buri wese aratumiwe gukurikira no gusangira abandi iri jambo ry’Imana ryiza, ririmo ubutumwa bw’ihumure, icyizere, n’ubugingo bushya.
Ushobora gukurikira ibikorwa bya El-Elyon Worship Team kuri YouTube, Facebook, n’izindi mbuga nkoranyambaga, ukibona ibindi bihangano byabo bishya bizajya bisohoka muri uyu muzingo. Umubyibuho si umubyibuho w’inda, ni uw’umutima. Ni uguhembuka mu bugingo, kubera guhitamo gushaka Uwiteka.
