Umuramyikazi Micomyiza Aimée yateguje abakunzi be imishinga abafitiye muri 2026
4 mins read

Umuramyikazi Micomyiza Aimée yateguje abakunzi be imishinga abafitiye muri 2026

“Ikamba ry’Abanesheje” ni indirimbo aherutse gushyira hanze ikaba itanga ubutumwa bwo gukomeza kwizera Imana, kwihangana no kudacika intege mu bihe by’igeragezwa n’imibabaro. Ishingiye ku mirongo yo muri 2 Timoteyo 4:8 no mu Ibyahishuwe 2:10, ivuga ku isezerano ry’Imana ry’ikamba ry’ubugingo rizahabwa abakomeje kuyizera no kuyumvira kugeza ku ndunduro.

Micomyiza Aimée yavuze ko indirimbo nshya yise “Ikamba ry’Abanesheje”, ifite igisobanuro gikomeye kuko yanditswe na Kaneza Eric, musaza we uherutse kwitaba Imana. Avuga ko yifuje kuyishyira hanze mu mpera z’umwaka kugira ngo ifashe benshi gutangira umwaka wa 2026 bafite icyizere gishya n’imbaraga zo gukomeza urugendo rwabo rw’ubuzima.

Yagize ati: “Nifuje kuyishyira hanze mbihuje n’amatariki n’ukwezi yitabiyeho Imana kugira ngo mwubahirize kandi ubutumwa Imana yari yaramushyize ku mutima bugire Umurage mwiza mu bantu, ahari hari uwabwumva bukamukomeza mu rugendo”.

Yakomeje agira ati: “N’abana be nibakura bazamenye icyari ku mutima w’umubyeyi wabo nk’urugendo rwo komora imitima no gukomeza umuryango wanjye aho kugira ngo basubire mu kiriyo kuko umwaka wari ushize adusize ahubwo bakire ihumure rishya !!”

Uyu muramyi wateguje imishinga mpuzamahanga yavuze ko iyo ndirimbo “Ikamba ry’Abanesheje”  yayihinduye gato yongeraho ubutumwa buto kuri ‘Bridge’ ivuga ngo “Komeza wizere Imana wihanganire ibikurushya uzahabwa Ikamba ry’Abanesheje”.

Iyi ndirimbo yasohotse ku wa 31 Ukuboza 2025. Mu magambo yayo, harimo aho ibaza umuntu iti: “Ni iki gitumye wiganyira?” imwibutsa ko n’ubwo ubuzima bwo ku isi burimo ibigeragezo byinshi, abakomeza kwizera Imana batazigera bahemukirwa, kuko bazahabwa ikamba ry’abanesheje.

Micomyiza Aimée amaze gushyira hanze indirimbo eshatu: “Urwandiko” yakoranye na musaza we Apostle Bisengo Paul, “Ubwiza bwawe” na “Ikamba ry’Abanesheje”. Indirimbo “Ubwiza bwawe” nayo ifite umwihariko kuko yari yarabaye iy’Umuryango. Ati: T”wayihimbye bitewe n’ijambo umubyeyi wacu Papa nawe ataritaba Imana yari amaze kutwigisha dusenga mu rugo bituviramo indirimbo nakwita ko yabaye iy’Umuryango bitewe n’aho twayiherewe nigaga mu mwaka wa 5 w’amashuri abanza”.

Micomyiza Aimée ni Umunyarwandakazi wavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ubu akaba atuye ku mugabane w’u Burayi, muri Norvege. Umuziki ntawufata nk’umwuga, ahubwo nk’umuhamagaro uva ku Mana. Awukora ashingiye ku ndangagaciro z’urukundo, ukwicisha bugufi no gukorera Imana.

Yizera ko impano ari inshingano, kandi ko umuziki ari ubutumwa bushobora guhindura umutima w’umuntu umwe cyangwa benshi, nk’uko abyemeza ashingiye ku ijambo riri muri 2 Abakorinto 2:14.

Urugendo rwe mu muziki rwatangiye akiri muto cyane, aririmba mu rusengero no mu bikorwa by’ivugabutumwa. Akiri umwana, yakundaga kwicarana na basaza be bombi bakandika indirimbo, bayobowe na mukuru wabo Apostle Bisengo Paul, ubu uri mu murimo wa gipastori.

Musaza wabo Kaneza Eric, uherutse kwitaba Imana, na we yagize uruhare runini mu guhanga indirimbo zifite ubutumwa bw’ihumure. Ibi byamubereye imbarutso yo gukomeza gushyira hanze ibyo Imana yagiye ibashyira ku mutima bakiri bato, mu rwego rwo kugira ngo bigire abo byubaka kandi bihumurize.

Uko imyaka yagiye ishira, Micomyiza Aimée yakomeje kwiyungura ubumenyi, guhanga indirimbo no gukorera Imana afite umurava, avuga ko buri ntambwe yose yanyuzemo ifite igisobanuro mu mugambi w’Imana, kandi ko nta kigeragezo kibaho Imana itagifitemo umugambi mwiza.

Mu mwaka wa 2026, Micomyiza Aimée afite intego zo gutanga umusanzu ugaragara mu muziki nyarwanda, binyuze mu ndirimbo zifite ubutumwa bukomeye, gukora album, gutaramira abakunzi be mu bitaramo bitandukanye, gukorana n’abandi baririmbyi mu bihugu bitandukanye, no gushyigikira no kuzamura impano nshya.

Izi ntego zose zigamije guhesha Imana icyubahiro no gusigira benshi umurage mwiza w’ihumure, icyizere n’urukundo. Ati: “Mu mwaka wa 2026, intego yanjye ni gutanga umusanzu ugaragara mu muziki nyarwanda, binyuze mu ndirimbo zifite ubutumwa bukomeye, gukora imishinga izamura impano nshya, no gukomeza gukorera Imana n’abantu n’umutima wose.

Ndifuza ko ibyo nzakora bizasiga umurage mwiza, bigahesha Imana icyubahiro kandi bikagirira benshi akamaro no gushishikariza abafite impano zabo ko bazishyira hanze kuko nizere ko Imana iba yabigushyize ku mutima byashobora kugirira abandi babyumva umumaro!

Imana inshoboje muri uyu mwaka wa 2026 nakora indirimbo nyinshi kugira ngo nuzuze Album nzataramire abakunzi banjye bankurikira (Performances) bagafashwa n’ibyo Imana yampaye ndetse no kuba nakwihuza n’abandi bakora uyu murimo mu ndimi z’amahanga (Collaborations) kugira dushyire izina ry’Imana hejuru”.

Indirimbo ye nshya yise “Ikamba ry’Abanesheje” ikomeje kuba ubutumwa bukomeye ku bahuye n’ibigeragezo, ibihombo n’agahinda, ibibutsa ko Imana ifite isezerano ridahinduka ryo guha ikamba ry’ubugingo abakomeza gukiranuka no kuyizera, bityo bakomeze urugendo rwabo batacitse intege.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *