Menya Byinshi kuri Knee Down Proposal cyangwa Gutera ivi bifatwa nk’ibigezweho
4 mins read

Menya Byinshi kuri Knee Down Proposal cyangwa Gutera ivi bifatwa nk’ibigezweho

Gutera ivi cyangwa se Knee Down Proposal ni kimwe mu bikorwa bigezweho cyane muri iki gihe hagati y’abakundana byumwihariko ku basore bifuza gusaba inkumi bihebeye ko barushinga. Abakobwa na bo kandi ntabwo batanzwe dore ko aho iterambere rigeze na bo basigaye baterera ivi abasore. Ibi bikaba bikorwa iyo bombi bageze ku ntambwe yo kubana akaramata.

Gutera ivi rero n’ibintu byabayeho kuva kera cyane ahagana mu mwaka wa 2600 BC (Mbere yivuka rya Yesu Kristo) mu gihugu cya Misiri ( EGYPT ).

Nyuma yaho gato nko mu mwaka wa 1477 mu bwami bwa Romani byabayeho bizanywe n’umusore witwa Maximillian Archeduck asaba umukobwa MARRY ko bazabana akaramata. Uyu Maximillian akaba yari igikomangoma ari nawe Archeduck wa Autriche akaba yarategetse Holy Roman Empire mu kinyejana cya 16 nyuma y’ivuka rya Yesu Kristo ariko mbibutse ko atapfukamye ahubwo kubera ko mu mico y’Abaromani cyaraziraga gupfukamira umugore.

Ibi byo gupfukama rero byaje bivuye mu Burayi igihe umutware cyangwa umukire yabaga yakunze umucakara cyangwa umugaragu. Ubikoze yabaga ashaka kwerekana ko na we yiyoroheje agapfukamira umukobwa, nyuma yaho muri Afurika byahabaye bwa mbere muri 1867 mu mujyi wa Cape Town wo muri Afurika y’Epfo bamaze kuvumbura ikirombe cya Kemberly, ubwo abazungu bashakaga kwamamaza zahabu yabo.

Muri Bibiliya y’ijambo ry’Imana birimo mu nkuru ya Aburahamu wohereje umugaragu we ngo ajye gushakira umuhungu we umugore muri bene wabo. Uwo mugaragu hari ibyo yasabye Imana nk’ibimenyetso ko nabibonana umukobwa uwo azaba ari we.

Ni koko rero ibyo yasabye Imana yabibonanye umukobwa Rebecca, nuko ahita amuterera ivi amwambika impeta. Iyi nkuru iri mu Itangiriro 24:22 aho ivuga ko uyu mugaragu yafashe impeta y’izahabu, kuremera kwayo kwari nk’igice cya shekeli, n’ibimeze nk’imiringa bibiri byo kwambara ku maboko, kuremera kwabyo ni shekeli cumi z’izahabu, arabimwambika.

Ese ubundi Birakwiye mu Muco Nyarwanda?

Gutera ivi ni ikintu gifatwa nk’ ikigezweho mu Rwanda cyane ko gikorwa n’ abasore bafatwa nk’abasirimu. Uko bikorwa, umusore ategura impeta agahuriza hamwe inshuti cyangwa abavandimwe akababwira ko ashaka kurushinga maze bakabigira ibanga, agatumira umukobwa baba bakundana maze mu gisa nko kumutungura agapfukama imbere ye akamwereke impeta akamusaba kumubera umugore, iyo abyememeye amwambika ya mpeta ubundi bagatangira kwitegura ubukwe.

Hari abasanga uyu muco wo gutera ivi uri mu byakongera za gatanya kuko ngo hari igihe umukobwa ashobora kwanga gusebya umusore kuko gutera ivi bikorerwa mu ruhame akamwemerera bakabana atamukundaga bagera mu rwabo ibibazo bigatangira.

Impirimbanyi y’ umuco Nyarwanda, akaba n’ umuyobozi w’ ikigo Nyarwanda cy’ ubuzima bushingiye ku muco, Rutangarwamaboko Modeste Nzayisenga, avuga ko gutera ivi atari ibintu iby’ i Rwanda.

Ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru UKWEZI yagize ati: “Mu muco Nyarwanda gutera ivi nta byigeze bibamo na gatoya nta n’ igishashi cyabyo kigeze kibamo. Si ibintu by’ i Rwanda kuko mu makuru tugenda tubona hirya no hino kubo bibaho hari abo bitungura, kandi gushakana ntabwo ari gutungura. Biriya usanga ari ibintu bigendana n’ amarangamutima kandi urushako ntabwo ari ibintu bigendana n’ amarangamutima”

Avuga ko abasore bakwiye gusubira ku muco wo kurambagiza nk’ uko kera byakorwaga , imiryango ikarambagizanya, bagashimana aho kugira ngo umusore n’umukobwa bashingire ku marangamutima yaka nk’ amashara bashinge urugo.

Abwira abavuga ko gutera ivi ari ibigezweho yagize ati: “Iyaba byabaga ibigezweho ari ibintu bishingiye ku muco wacu ntacyo byaba bitwaye, ariko ibintu by’ ibitoragurano bishingiye ku muco w’ ahandi utazi ukuntu byaje, urumva byageza abantu hehe se? Inama ngira abasore n’ inkumi ni ukubaho ubuzima bushingiye ku muco Nyarwanda.”

Mu gusoza, ni ngombwa kuzirikana ko igihe cyose uteye ivi atari ko uwo uritereye abyemera. Hari impamvu nyinshi cyane bishobora kwanga, ba nyirubwite bashobora gusanga badakwiye gutera intambwe, ababyeyi bashobora kwanga (aha muri iki gihe ba nyir’ubwite bagakwiye kwemeza ababyeyi amahitamo yabo ariko abantu bose si uko bameze). Ni byiza rero gukora iki gikorwa warabanje gushishoza neza ko uwo ugiye kwambika impeta na we yifuza kurushinga.

Mu gutegura iyi nkuru Gospel Today News yifashishije urubuga rwa Wikipedia n’inkuru y’Ikinyamakuru Ukwezi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *