Gisubizo Ministry Ohio yashyize hanze indirimbo nshya ikubiye kuri Album yabo ya mbere
1 min read

Gisubizo Ministry Ohio yashyize hanze indirimbo nshya ikubiye kuri Album yabo ya mbere

Itsinda rya Gisubizo Ministry Ohio, rikorera umurimo w’Imana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ryashyize hanze indirimbo nshya yasohokanye n’amashusho yayo bise “Mwuka Wera”, ikubiyemo ubutumwa bukomeye buhamagarira Mwuka Wera kuyobora abamwemera mu rugendo rugana mu ijuru barimo.

Iyi ndirimbo nshya ni imwe mu zigize album yabo ya mbere y’amajwi n’amashusho bise “Mwuka Wera Ndawushaka”. Ni indirimbo yanditswe ikanirimbwa n’abaririmbyi b’iri tsinda, aho amagambo ayigize agaruka cyane ku rukundo, imbabazi n’ubuntu bw’Imana, by’umwihariko binyuze mu Mwuka Wera.

Hari aho baririmba ngo “Anyobobore, antegeke, anyigishe menye ukuri kuko ntamufite sinashobora, Mwuka Wera ndamushaka. Umpe iyo mpano y’Umwuka Wera, igaragarire bose. Abayibona bahindukire, bamene ko wera.”

Gisubizo Ohio ni igice cya Gisubizo Ministries, kikaba kigizwe n’abanyamuryango benshi bakomoka mu bihugu bitandukanye bya Afurika birimo u Rwanda, Kenya n’ahandi.

Uyu muryango wavutse mu mwaka wa 2016 utangijwe n’abantu bake, ariko uko imyaka yagiye ishira, wagiye waguka, wakira n’abandi barimo abayobokaga andi mashami ya Gisubizo nka Gisubizo Kigali, Nairobi n’ahandi, ndetse n’abandi batari barigeze bayigiramo uruhare.

Album “Mwuka Wera Ndawushaka” igizwe n’indirimbo eshanu, zimwe muri zo zikaba zikiri gutunganywa, ariko zose ziteganyijwe gusohoka mu minsi ya vuba. “Mwuka Wera” ni yo ndirimbo ya mbere muri izo yashyizwe hanze ku mugaragaro, ikaba iri kuboneka kuri YouTube, Spotify, Boomplay, Audiomack n’izindi mbuga zicururizwaho umuziki.

Gisubizo Ohio ikomeje urugendo rwo kuramya no guhimbaza Imana binyuze mu muziki wuzuyemo ubutumwa bw’umwuka, ishyize imbere ubumwe, urukundo no guha agaciro umurimo w’Imana mu buzima bwa buri munsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *