
Abenshi bakomoko mu miryango y’abaherwe. Abakire 10 bakiri bato
Muri uyu mwaka wa 2025, urutonde rw’abaherwe ku isi rugaragaraho abakiri bato bafite ubukire buhanitse rwagaragaje ko abakiri munsi y’imyaka 30 bafite ubutunzi buhagije ari bake cyane, kuko ari 21 gusa ku isi hose. Aba bakiri bato bafite ubukire bwinshi, benshi baturuka mu miryango ikize cyane, mu gihe abandi ari abashoramari b’ikoranabuhanga bagize amahirwe yo kugera ku rwego rwo gutunga za miliyari z’amadolari mu myaka mike gusa.
Mu basaga kimwe cya kabiri by’abantu ku isi bafite imyaka 30 cyangwa munsi yaho, 78% by’abaherwe ku isi bafite imyaka hagati ya 50 na 79, naho abakiri munsi y’imyaka 50 ni 12% gusa. Nta gushidikanya rero, kuba umuntu akiri muto akaba umuherwe utunze miliyari y’amadolari ni ibintu bihambaye cyane kandi byihariye.
Ku rutonde rw’aba bakiri bato, hagaragayemo abakiri bato 21 n’umwe, aho benshi ari abana b’imiryango ikomeye mu bucuruzi, aho abagera kuri 19 muri 21 bo bavuka mu miryango ikize kandi basangiye imigabane mu bigo bikomeye.
Umuherwe muto kurusha abandi ni Johannes von Baumbach w’imyaka 19 wo mu Budage, urubyaro rw’umuryango ugira ikigo kinini mu buvuzi cyitwa Boehringer Ingelheim. Johannes hamwe na barumuna be batatu bafite umutungo ungana na miliyari 5.4 z’amadolari bitewe n’imigabane bafite muri icyo kigo.
Dore urutonde rw’abaherwe 10 bakiri bato ku Isi mu 2025:
1. Sophie Luise Fielmann: Afite imyaka 30, ni Umudage. Ubukire bwe bushingiye ku bucuruzi bw’amadarubindi. Atunze miliyari 2.8 z’amadolari.
2. Katharina Andrese: Afite imyaka 30, ni uwo muri Norway. Ubukire bwe buturuka mu ishoramari. Afite arenga miliyari 2 z’amadolari.
3. Ed Craven: Afite imyaka 29, ni Umunya-Australia. Yinjije miliyari 2.8 z’amadolari, ndetse ubu akora mu rwego rw’imikino yo kuri internet.
4. Leonardo Maria Del Vecchio: Afite imyaka 29, ni Umutaliyani. Ubukire bwe bungana na miliyari 6.6 z’amadolari buturuka ku madarubindi.
5. Alexandra Andresen: Afite imyaka 28, akaba akomoka muri Norway. Akorana n’umuvandimwe we Katharina mu kigo cy’ishoramari Ferd, aho na we afite imigabane ya 42%.
6. Firoz Mistry: Afite imyaka 28, ni Umunya-Irlande. Atunze miliyari 4 z’amadolari. Afite imigabane ya 4.6% mu itsinda rya Tata Sons rifite ibikorwa bitandukanye birimo imodoka n’ibikoresho by’agaciro
7. Alexandr Wang: Afite imyaka 28, ni Umunyamerika. Ni umwe mu bakiri bato babashije kwikura mu bukene binyuze mu bushabitsi. Yashinze Scale AI, ikigo gikora porogaramu z’ikoranabuhanga rya Artificial Intelligence (AI).
8. Dora Voigt de Assis: Afite imyaka 27, ni Umunya-Brazil. Atunze miliyari 1.2 z’amadolari. Afite imigabane ya 3.1% mu kigo WEG gikora moteri z’amashanyarazi, cyashinzwe na sekuruza Werner Ricardo Voigt mu 1961.
9. Maximilian von Baumbach: Afite imyaka 27, ni Umudage. Afite ubutunzi bungana na miliyari 5.4 z’amadolari, aturuka mu ruganda rukora imiti rwa Boehringer Ingelheim rwatangiye mu 1885.
10.Zahan Mistry: Afite imyaka 26, akaba akomoka muri Irlande. Yafashe imigabane ya 4.6% mu itsinda rya Tata Sons hamwe n’umuvandimwe we Firoz. Ubu bafasha kuguriza amafaranga ikigo cy’ubwubatsi Shapoorji Pallonji Group, aho bafite imigabane ya 25%. Mu kwezi kwa gatatu babonye inguzanyo ya miliyari 3.3 y’amadolari iva mu bigo bitanu byigenga.