
Amakuru y’ingenzi ukwiye kumenya ku ndwara ya OAB ituma umuntu yinyarira mu buryo bumutunguye
Overactive Bladder (OAB) ni indwara ikunze gufata umuntu igatuma umubiri udashobora kugenzura igihe inkari zisohokera.
N’iyo zije umuntu nta bubasha aba afite bwo kuzifunga wenda nk’akanya gato, aho uri hose zihita zimanuka ukinyarira. OAB iterwa n’imikaya y’uruhago yiyegeranyije cyane bigatuma umuntu ahora ashaka kwihagarika bya buri kanya.
Mu biyitera harimo kudakora neza k’uruhago kabone n’iyo rutuzuye. Hari n’ubwo biterwa n’igice cy’ubwonko kigenzura uruhago, stroke, kwangirika umugongo no kujya mu za bukuru aho imikaya iba itagikora neza.
Guhindagurika kw’imisemburo ku mugore uri gucura na byo bishobora gutera OAB kuko imitsi iba idakora neza n’umugore utwite kuko nyababyeyi iba yabyize uruhago bigatuma inkari zisohoka gake gake.
Nubwo abantu benshi bakunze gukerensa iyi ndwara, ni imwe mu zizahaje abantu ku Isi kandi ishobora kuvaho izindi ndwara nk’uko inzobere mu buvuzi zibigaragaza.
Umuganga w’inzobere mu kuvura indwara zifata imiyoboro y’inkari mu Bitaro bya Baho, Dr. Yonatan Tedia, yasobanuye byinshi kuri iyi ndwara ikunze kwibasira abantu bakuru bari hejuru y’imyaka 40.
Dr. Yonatan Tedia yagaragaje bimwe mu bimenyetso biranga OAB harimo kuba umuntu uyirwaye aba akunda kujya kwihagarika inshuro nyinshi ku munsi yaba ari ku manywa ndetse na nijoro.
Yavuze ko ukubwa n’inkari bihutiyeho ndetse no gushaka kwihagarika cyane ku buryo udapfa gushobora gufunga inkari.”
Yakomeje avuga ko kubera iyi ndwara uyifite ahora yirukankira ku bwiherero igihe cyose yumvise uruhago rumwuzuranye ndetse agahorana ubwoba bwo kuba yakwinyarira.
Yagaragaje ko iyi ndwara akenshi ikunze kwibasira abantu barwaye Diabete ndetse n’abantu bakunze kunywa ikawa n’inzoga nyinshi.
Kenshi iyo umuntu afite imyaka iri hejuru ya 40 aba afite ibyago byinshi byo kuyirwara. Abagabo bari hagati ya 20% na 30% bakunze kuyirwara naho abagore bari hagati ya 30% na 40% nabo bakunze kuyirwara.
Dr. Yonatan yavuze ko bumwe mu buryo bwo kuvura iyi ndwara ari uko basaba umurwayi guhindura uburyo bw’imibereho ye ya buri munsi, mbega asabwa kugabanya isukari yari asanzwe anywa ndetse n’ibindi.
Asobanura ko abarwayi rero bagirwa inama yo kugabanya ikawa, ibyo kunywa ibirimo isukari nyinshi, ibiryohereye, n’ibyo kurya birimo urusenda rwinshi. Ibi bintu byose bigomba kugabanywa.”
Yakomeje avuga ko abantu bakwiriye kuzajya bakora imyitozo kubera ko ifasha mu gukemura icyo kibazo cyo kwihagarika bya hato na hato no kudashobora gufunga inkari.
Gusa yerekanye ko mu gihe ibyo byose byanze biba bishoboka ko hakwifashishwa imiti mu guhangana n’iyo ndwara.
Uretse imiti umuntu ashobora guhabwa hari n’imyitwarire umuntu agomba kubigiramo uruhare nko gukora siporo ariko hari n’ubwo umuntu abaga.
Umuntu aba agomba kwirinda imbuto zirimo acide n’amasukari yo mu nganda.
Imibare igaragaza ko OAB ifata hafi 17% by’abantu bakuze ariko abagore bakiharira igice kinini kuko bashobora kugeza kuri 30%. Abari hejuru y’imyaka 60 abagera kuri 40% bafatwa na OAB.