Umuburo w’Umuyobozi wa OpenAI ku bakoresha ChatGPT
1 min read

Umuburo w’Umuyobozi wa OpenAI ku bakoresha ChatGPT

Umuyobozi wa OpenAI igenzura ChatGPT, Sam Altman, yaburiye abantu baganiriza iri koranabuhanga amabanga yabo kuko ashobora kugezwa mu nkiko.

Mu kiganiro ’This Past Weekend Podcast’, Altman yavuze ko ChatGPT idafite ubushobozi bwo kurinda amakuru, nubwo ikoreshwa n’abatari bake barimo n’abana bayifata nk’umujyanama.

Altman yakomeje avuga ko abantu badakwiye kwitega ko ibiganiro bagirana na ChatGPT birinzwe, kuko kugeza ubu nta tegeko rihamye ribigenga.

Yavuze ko abantu bakwiye kwitondera ibyo basangiza AI, kuko bishobora kubagiraho ingaruka bitewe n’uburemere bwabyo.

Yagize ati “Niba uganiriye na ChatGPT ku bintu bikomeye cyane, hanyuma hakagira ikibazo kijya mu nkiko, dushobora gusabwa gutanga ibyo biganiro. Kandi njye numva ibyo bidakwiye na gato.”

OpenAI ivuga ko ibiganiro by’abakoresha serivisi y’ubuntu (free-tier) kuri ChatGPT bisibwa nyuma y’iminsi 30 ariko ko hari igihe bimwe muri ibyo bikomeza kubikwa bitewe n’impamvu z’umutekano cyangwa amategeko.

Altman atanze uyu muburo nyuma y’aho The New York Tims ireze OpenAI gukoresha inkuru zacyo mu kwigisha ChatGPT uko ikwiye gukora kandi nta biganiro byabayeho hagati y’impande zombi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *