Ntuzabure mu Gitaramo cy’Abera! Mushimiyimana Goreth DJ yagize icyo Atangaza ku Indirimbo “Urera” aherutse gushyira hanze Yerekana Ishusho y’Ijuru
3 mins read

Ntuzabure mu Gitaramo cy’Abera! Mushimiyimana Goreth DJ yagize icyo Atangaza ku Indirimbo “Urera” aherutse gushyira hanze Yerekana Ishusho y’Ijuru

“Mbega igitaramo tugiye kubamo, hahirwa abatumiwe kumeza y’Imana” — Ayo ni amagambo atangiza indirimbo imaze iminsi mike isohotse y’umuramyi w’umunyamwuka, Mushimiyimana Goreth DJ, yise “Urera”, indirimbo yuzuye icyubahiro n’icyifuzo cyo kuzasanga Imana mu birori by’abera mu ijuru. Ni indirimbo itanga icyerekezo cy’umunezero n’icyizere, aho abera bazaririmbira hamwe n’Imana ubwayo, mu gitaramo kidashobora kugereranywa n’icy’isi.

Mushimiyimana Goreth DJ, usanzwe azwiho ubuhanga mu kuvanga ubutumwa n’umuziki ugaragaza urukundo rw’Imana, yavuze ko iyi ndirimbo yayitekereje yibaza uko byaba bimeze kumva Imana ubwayo iririmba. Ati: “URERA ni indirimbo nakoze ntekereje ku gitaramo kizaba mu ijuru, aho dutekereza ijwi ry’Imana iririmba, abakiranutsi bishimye, buri wese yambaye imyenda yera. Iyo ndirimbo iranyibutsa intego yanjye nk’umukristo: kuharanira kuboneka muri ibyo birori by’iteka.”

Mu bundi buryo budasanzwe, Urera igaragaza ishusho y’ukuri kw’ijuru mu buryo bw’umuziki. Uyumva nk’uwari uri aho ibintu biba:Tuzaririmba hoziyana, tuzahora tuvuga ngo Urera, Urera Mana we… amagambo aravuga, umutima urasusuruka. Ni indirimbo itari iyo kwinezeza gusa, ahubwo ikangurira buri wese gutekereza ku rugendo rwe rwo kwizera, ikamushishikariza kutazabura muri icyo gitaramo cy’abera. Ibirimo bitangaje birimo no gutekereza ku Mana ihagurutse ikaririmba — ibintu bitangaje, ariko binyura umutima: Mutekereze kubona Imana ihaguruka ikaririmba, igahaguruka itwakiriza indirimbo..Ibi bituma indirimbo Urera iba umusemburo w’umwuka, umuti w’umutima, n’ubutumwa bw’umutekano bwo gutegereza umunsi w’intsinzi nyakuri.

Mushimiyimana Goreth DJ usanzwe uzwi mu muziki w’indirimbo zihimbaza Imana mu Rwanda. Asanzwe azwiho gukora indirimbo zihumuriza imitima, zikanakangura abizera gukomeza inzira y’agakiza. Gukora indirimbo nka Urera ni igihamya cy’uko adaharanira gusa kumvikana mu matwi y’abantu, ahubwo no kubashishikariza kwitegura gusanganira Imana. Abamuzi bemeza ko afite impano yihariye yo guhuza amagambo akomeye n’injyana ihumuriza. Mundirimbo Urera, Goreth DJ yerekanye ko indirimbo ishobora kuba uburyo bwo gutangariza isi ko hari ibirori birenze ibyo dukunda hano ku isi, kandi ko tugomba kubirwanira. Iyo uyumvise, wumva nk’uhagurutse mu mutima, ukumbuye ijuru, ukumbuye guhamagara izina ry’Imana.

Indirimbo Urera irimo ubutumwa butanga icyizere kuri buri wese, yaba uri mu rugendo rugoye rw’ubuzima, uri mu gihe cy’ibigeragezo, cyangwa uri mu bihe by’umwuka byuzuye. Irabwira abumva ko hari ubuzima burenze ubwa hano, hari ishimwe rirambye ridashira, hari aho tuzicarana n’Imana tukabana na yo ubuziraherezo. Nifurije buri wese kuzaboneka aho, ntimuzabure muribyo birori kuko bizabaho iteka ryose. Tuzaririmba iteka ryose tuvuga ngo URERA. Aya magambo asoza indirimbo ni nk’isengesho n’isezerano rimwe, rihamagarira buri wese kuba mu baririmbana n’Imana indirimbo y’intsinzi, aho umuziki utazigera ucogora.

Urera si indirimbo y’amajwi gusa, ni iy’umwuka. Ni igihamya cy’uko umuziki udashira, iyo uzanywe n’umutima wuzuye icyifuzo cyo kugera aho hari Umwami, aho tuzavuga iteka ngo URERA!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *