
Brazil 50%, Canada 35%: Imisoro mishya ya Trump ku bihugu byo ku Isi
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje umisoro mishya ku bihugu byinshi byo ku Isi, aho Brazil yigirijweho nkana n’umusoro wa 50% naho Canada ishyirirwaho umusoro wa 35%, nyuma y’uko iki gihugu kinaniwe gufatanya na Amerika kurwanya ibiyobyabwenge ndetse n’ibindi bicuruzwa bitemewe bigaragara ku mupaka w’ibihugu byombi.
Ibi bikubiye muri gahunda y’imisoro mishya Guverinoma ya Amerika yashyize hanze irimo urutondi rw’ibihugu bitandukanye byo ku Isi ndetse n’imisoro bizajya byishyura ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika.
Perezida Trump yasobanuye ko impamvu yatumye Canada ishyirirwaho umusoro uhanitse ari uko yananiwe gufatanya n’Amerika guhanga n’ibicuruzwa bitemewe ndetse n’ibiyobyabwenge bikunze kugaragara ku mupaka uhuza ibihugu byombi.
Ati “Iki gihugu cyananiwe gufatanya natwe guhangana n’umuvu w’ikiyobyabwenge cya ” fentanyl” ndetse n’ibindi bicuruzwa bitemewe. Twashyizeho uyu musoro kugira ngo duhangane nabyo”.
Minisitiri w’Intebe wa Canada, Mark Carney muri Nyakanga yari yatangaje ko igihugu cye gishyize imbaraga mu guhangana n’ibibazo Trump ashinja Canada ku mupaka uhuza ibi bihugu, ariko umusaruro wabyo ntugaragara nk’uko Trump yabisonanuye.
Ku rutonde rw’imisoro mishya Amerika yatangaje, ibihugu byinshi byo ku Isi bizajya byishyura umusoro ungana 15. Harimo, Afghanistan, Angola, Bolivia, Botswana, Cameroon, Chad, Costa Rica, Côte d`Ivoire, DRC, Ecuador, Equatorial Guinea, Fiji, Ghana, Guyana, Iceland, Israel, Japan, Jordan, Lesotho, Liechtenstein, Madagascar, Malawi, Mauritius, Mozambique, Namibia, Nauru, New Zealand, Nigeria, North Macedonia, Norway, Papua New Guinea, South Korea, Trinidad and Tobago, Turkey, Uganda, Vanuatu, Venezuela, Zambia, Zimbabwe.
Ibihugu byashyiriweho umusoro muto ni ibirwa bya Falkland , Ubwami bw’Ubwongereza ndetse n’ibindi bihugu bitagaragajwe ku rutonde.
Ibihugu byashyiriweho imisoro myinshi harimo:
– Nicaragua 18%
– Cambodia, Indonesia, Malaysia, Pakistan, Philippines 19%
– Bangladesh, Sri Lanka, Thailand, Taiwan, Vietnam 20%
– Brunei, India, Kazakhstan, Moldova, Tunisia 25%
– Algeria, Bosnia and Herzegovina, Libya, South Africa 30%
– Iraq, Serbia 35%
– Switzerland 39%
– Laos, Myanmar (Burma) 40%
– Syria 41%
Igihugu cya Brazil nicyo gifite umusoro uri hejuru kuko cyari gisanzwe cyarashyireho umusoro wa 40%, hongeweho 10% wose hamwe muri rusange uba 50%.
Igihugu cya Mexique cyo cyashyiriweho umusuro mu byiciro, aho kizajya cyishyura 25% ku binyabutabire bya fentanyl, 25% ku modoka, 50% ku bikomoka kuri stell, copper ndetse na Aluminium, bizatangira gushyirwa mu bikorwa mu minsi 90 irimbere.
Abicuruzwa bituruka mu bihugu byo mu Muryango w’Ubumwe bw’Uburayi bizajya byishyura 15%. Ni mu gihe Ubushinwa byatangajwe ko bukiri mu biganiro.
Iyi misoro mishya yatangajwe na Amerika ije ivuguruza iyo Trump yari yatangaje muri Gicurasi, ariko ikaza kwamaganirwa kure n’ibihugu byinshi ku Isi byatumye iyihagarika mu gihe cy’iminsi 90 kugira ngo habeho ibiganiro.
Havuyemo Mexique yashyiriweho umwihariko ko imisoro mishya izatangira gushyirwa mi bikorwa nyuma y’iminsi 90, ahandi hose iratangira gushyirwa mu bikorwa ku wa Kane tariki 07 Kanama 2025.