
NIYO MVAMUTIMA: drups band yongeye kwerekana urukundo rw’Imana mu ndirimbo nshya ituje kandi ikomanga ku mutima
Itsinda rya Drups Band, rizwi cyane mu Rwanda no mu karere ku bw’indirimbo zihimbaza Imana zifite ireme n’amajwi meza ya Live Band, ryashyize hanze indirimbo nshya bise “Niyo Mvamutima”, ikoranye n’abaririmbyi bazwi barimo Liliane, Adalbert, Jacques ndetse na Gentil iyi ndirimbo nshya ikaba yaje nk’impano nshya ishimangira ubutumwa buhumuriza imitima, ikibutsa abantu ko Imana yumva isengesho rivuye ku mutima.
Drups Band imaze kubaka izina rikomeye mu muziki wa Gospel mu Rwanda, binyuze mu ndirimbo zabo zinyuze mu buryo bwa Live Worship, aho bashyira imbere ubusabane bukomeye n’Imana binyuze mu miririmbire y’umwimerere, ubwitonzi n’amarangamutima.
Uburyo batunganya umuziki ndetse n’imyandikire y’indirimbo zabo bigaragaza ubuhanga ndetse no kuba bafite intego yo guteza imbere ivugabutumwa mu buryo bw’umwuga.Muri gahunda zabo zitandukanye harimo n’uburyo bise “Heaven Worship Sessions”, aho bafata abaririmbyi batandukanye bagakora indirimbo zifite umutwaro w’ijambo ry’Imana.
Bamwe mu baririmbyi bamaze kugaragara muri izo sessions harimo ,Tuyishimire Liliane, Adalbert, Nikokeza Alice n’abandi bafite impano zidasanzwe mu kuramya no guhimbaza Imana.
Uretse iyi ndirimbo nshya “Niyo Mvamutima”, Drups Band imaze gushyira hanze izindi ndirimbo zikomeye cyane nka “Afite Imbaraga”indirimbo ivuga ku bubasha bw’Imana idahinduka; “Ni Yesu” itwibutsa ko Yesu ari we gisubizo cy’ibibazo byose byacu; “Bugingo”, irimo ubutumwa bwo gushima Imana ku buzima bwayo itanga; ndetse na “Urukundo rw’Imana” igaragaza ko nta rukundo rurenze urw’Imana rurema, rurengera, rugarura n’urukiza.
Drups Band ikomeje gutanga umusanzu ukomeye mu guteza imbere umuziki w’Imana mu Rwanda, cyane cyane mu rubyiruko rwinshi rukururwa n’injyana zigezweho ariko zirimo ijambo ry’Imana ritanyeganyezwa.
Ibi bituma ibikorwa byabo bikomeza gukundwa, gusangizwa cyane ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’abakunzi babo bakagenda biyongera umunsi ku wundi. “Niyo Mvamutima” kuri YouTube [https://youtu.be/WFuPVF9vUys](https://youtu.be/WFuPVF9vUys?si=CuDhG8msoyrZZCij)