“Hambere baganuraga ibijyanye n’imbuto gakondo ariko ubu byaragutse” Uwiringiyimana Jean Claude agaruka k’Umuganura
3 mins read

“Hambere baganuraga ibijyanye n’imbuto gakondo ariko ubu byaragutse” Uwiringiyimana Jean Claude agaruka k’Umuganura

Intebe y’Inteko yungirije ushinzwe kubungabunga no guteza imbere ururimi n’umuco, Uwiringiyimana Jean Claude agaragaza ko Umuganura urenze kuba ari umuhango gusa ahubwo ari ukuzirikanana nk’Abanyarwanda, bafashanya, bishimira ibyo bagezeho n’aho bitagenze neza hakabaho kwigaya ugamije kubikosora mu mwaka ukurikiyeho.

Ibi Uwiringiyimana arabigarukaho mu gihe kuri uyu wa 01 Kanama 2025, Abanyarwanda, inshuti z’u Rwanda, baba abatuye mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, bizihiza umunsi w’Umuganura, ufite Insanganyamatsiko igira iti: “Umuganura isoko y’Ubumwe n’ishingiro ryo kwigira.”

Ku rwego rw’Igihugu wizihirijwe mu Karere ka Musanze, ukaba wizihizwa ku nshuro ya 14, by’umwihariko ukizihirizwa ku rwego rw’umudugudu, aho abaturage basangiye, bakanaganira bibutswa indangagaciro ziwushingiyeho.

Kuva mu muco wa kera no mu mateka y’Igihugu, Umuganura ni umunsi mukuru ukomeye kandi wubahwa, wahabwaga agaciro gakomeye i bwami no mu muryango Nyarwanda muri rusange.

Umuganura wari umusaruro wa mbere w’imbuto zahinzwe, wakorerwaga ku mbuto za Gihanga ari zo amasaka, uburo n’inzuzi.

Uwiringiyimana asobanura Umuganura, nk’umurange ukaba umuhango Abanyarwanda bakomora ku bakurambere, nk’imwe mu nzira z’ubwiru zabagaho mu Rwanda rwo hambere, byabaga ari ukwishimira no gusangira umusaruro wabaga wabonetse.

Ashimangira ko Umuganura atari ugusangira gusa umutsima ahubwo ko ari ukuzirikana umutima w’Abanyarwanda. Yemeza ko Umunyarwanda ari uw’umutima.

Yagize ati: “Umuganura si ugusangira gusa uwo mutsima, ni no kuzirikana umutima w’Abanyarwanda, kuko turavuga tuti ‘Umunyarwanda ni uw’umutima’. Uwo musaruro uba waragezweho hari icyatumye ugerwaho, tuzirikana za ndangagaciro zatumye uwo musaruro tuwugeraho, nta kintu dushobora kugeraho tutunze ubumwe.”

Bigendanye n’igihe tugezemo, aho kuri ubu Umunyarwanda ashobora kubona umusaruro utandukanye kandi udakomotse ku buhinzi n’ubworozi, kandi ko nawo ukwiye kuganurwa, Uwiringiyimana agaragaza ko ibyo atari uguca umuco, ahubwo ko ari umuco ukura.

Yagize ati: “Buriya hambere baganuraga ku bijyanye n’imbuto gakondo, uburo, amasaka, n’ibindi by’umwihariko ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, ariko ubu byaragutse. Umunyarwanda aganuza Igihugu wa musaruro utandukanye utari mu buhinzi n’ubworozi gusa uri mu bijyanye n’ikoranabuhanga, mu burezi, mu buzima n’ibindi. Ntabwo ari ugutakaza umuco, umuco urakura ariko tuvuga ko udakuza ingeso. Ni ya gakondo ariko igendana n’ibihe.”

Imirire na yo yagiye itera imbere

Yashishikarije by’umwihariko urubyiruko kumva ko Umuganura atari uw’abakuze gusa, ahubwo ko na bo mu byo bakora bya buri munsi bakwiye kujya bawizihiza kandi bakareba, imwe mu migirire ituma batagera kubyo bifuza kugeraho bakabireka.

Umuganura watangiye kwizihizwa mu kinyejana cya 9, uza kongera guhabwa imbaraga n’Umwami Ruganzu II Ndoli (1510-1543) ubwo yabohoraga u Rwanda nyuma y’imyaka irenga 10 ruri mu maboko y’Abanyabungo.

Waje kugirwa ihame ridakuka mu kinyejana cya 16 ubwo Umwami Ruganzu II Ndoli yabohoraga u Rwanda rwari rwarigaruriwe nyuma y’amacakubiri yatumye Umwami Ndahiro Cyamatare yicwa n’ababisha n’ingoma yarwo, Rwoga, ikanyagwa n’abanyamahanga.

Intebe y’Inteko yungirije ushinzwe kubungabunga no guteza imbere ururimi n’umuco, Uwiringiyimana Jean Claude agaruka k’ukuba umuganura atari gusangira umutsima gusa, ahubwo ari ukuzirikana umutima w’Abanyarwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *