TOP7 y’Indirimbo ziyoboye izindi zagufasha kuryoherwa na weekend yawe
2 mins read

TOP7 y’Indirimbo ziyoboye izindi zagufasha kuryoherwa na weekend yawe

Mu gihe abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana bakomeza kugaragaza inyota yo kumva ubutumwa bwiza biciye mundirimbo z’ihumure n’umwuka, icyicyumweru turimo cyaranzwe n’indirimbo nshya kandi zikomeje guhembura imitima yabatari bake. Dore urutonde rw’indirimbo 7 ziri kwigarurira imitima ya benshi muri iki cyumweru:

1. Zaburi 150 – Hyssop Choir

Hyssop Choir yagarukanye amavuta binyuze mu ndirimbo “Zaburi 150”, ishimangira ishimwe ry’Imana mu buryo butangaje. Ni indirimbo irimo imbaraga z’amajwi n’ubutumwa bushingiye ku gushima Imana mu buryo bwose, nk’uko Zaburi 150 ibivuga: “Mushima n’ingoma, mushime n’inanga…”

2. Hari Uko Ubigenza – Euphta N.

Euphta N. yakoze ku mitima ya benshi binyuze mu ndirimbo yuje ubwitonzi n’amarangamutima, “Hari Uko Ubigenza”. Iyi ndirimbo yerekana ko Imana ikora mu buryo butagereranywa, cyane cyane mu bihe bikomeye abantu baba barambirijeho.

3. Umwuka Wera – Gisubizo Ministries Ohio

Gisubizo Ministries Ohio iturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yanyujije benshi ku mutima mu ndirimbo “Umwuka Wera”. Ni isengesho rikomeye risaba ko Umwuka Wera amanuka agahindura ubuzima n’imiryango, rikozwe mu majwi meza yuje guhumuriza.

4. Icyizere – Salomon ft Theo Bosebabireba

Ubufatanye bwa Salomon na Theo Bosebabireba bwabyaye indirimbo y’ubutumwa bukomeye, yitwa “Icyizere”. Baririmba ku kwemera gukomeye n’icyizere gisumba ibihe, indirimbo ikaba yarakiriwe n’abantu benshi cyane kubera ubutumwa bwayo bwubaka.

5. Niyo Mvamutima – Drups

Drups agarutse mu muziki uhimbaza Imana mu buryo bwumwuka. Mu ndirimbo “Niyo Mvamutima”, baririmba ku rukundo n’imbabazi by’Imana byaduhinduye, kwerekana ko atari impano gusa, ahubwo ari ubutumwa bukura umuntu aho ari akerekeza ku Mana.

6. Kwizera Kurarema – Salemu Choir (ADEPR Gisenyi)

Salemu Choir yashyize hanze indirimbo “Kwizera Kurarema”, ishimangira ko kwizera kwa nyako gushobora guhindura amateka. Indirimbo irimo injyana nziza, amagambo yoroshye ariko yubaka, ikaba iri gukundwa cyane mu matorero.

7. Icyo Mbarusha – Ababibyi Choir

Ababibyi Choir babukereye mu ndirimbo yabo nshya “Icyo Mbarusha”, yibutsa urukundo rudasanzwe rw’Imana. Ni indirimbo isubizamo abantu ibyiringiro, ikibutsa ko Imana ari yo itanga ibisumba ibitekerezo by’abantu bose.


Izi ndirimbo uko ari 7 zerekana ko umuziki wa gospel ukomeje kugira uruhare rukomeye mu gutanga ihumure, ukwizera n’urukundo. Abahanzi n’amatsinda bakomeje kwitanga kugira ngo ubutumwa bwiza bugere kure, ndetse bugere no mu mitima y’abari mu isi yose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *