Akamaro ko kota izuba, Minisitiri Dr. Nsanzimana aherutse gusaba abantu kujya bota izuba nibura iminota mirongo itandatu mu cyumweru
3 mins read

Akamaro ko kota izuba, Minisitiri Dr. Nsanzimana aherutse gusaba abantu kujya bota izuba nibura iminota mirongo itandatu mu cyumweru

Minisitiri w’Ubuzima w’u Rwanda, Dr. Sabin Nsanzimana, yagaragaje ko gufata umwanya wo kota izuba nibura iminota 20 inshuro eshatu mu cyumweru ari ingenzi cyane ku buzima bwa muntu.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X [Twitter], Minisitiri Dr. Nsanzimana yavuze ko izuba ririmo Vitamin D ikenewe mu mubiri w’umuntu. Yagaragaje ko iyo iyi Vitamin ibaye nke mu mubiri, amagufa adashobora gukomera, ibyiyumvo n’amarangamutima bigahora hasi, umuntu agahora arwaragurika, agahorana umunaniro ukabije, ndetse n’indwara zitandura zikamwataka byoroshye.

Yatanze inama yo gufata umwanya nibura ungana n’iminota 20, inshuro eshatu mu cyumweru ukota izuba, kugira ngo ubashe kubona Vitamin D mu rwego rwo kugabanya ibyago byo guhura n’ibibazo binyuranye byavuzwe haruguru.

Nubwo kota izuba bikenewe ariko, ngo kota ryinshi si byiza. Isaha nziza yo kota izuba, ni hagati ya saa tatu na saa tanu z’amanywa, ndetse no kuva saa cyenda kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Ubushakashatsi bwinshi bwagaragaje ko abana n’ingimbi bafite hagati y’umwaka 1 n’imyaka 18 bifuza ko bahabwa vitamin D mu rwego rwo kwirinda indwara yo gucika kw’amagufwa no kugabanya ibyago byo kurwara indwara zifata ubuhumekero.

Aageze ku myaka 75 kuzamura vitamin D ishobora gufasha kugabanya ibyago byo gupfa imburagihe cyangwa hakiri kare.

Ku bagore batwite vitamin D ishobora kugabanya ibyago byo kuvamo kw’inda, kubyara imburagihe no kubyara umwana upfuye.

Abafite ibyago byinshi byo kurwara diyabete bashobora kuramirwa no gufata vitamin D mu rwego rwo kuramira ibyo byago bihinduka diyabete nyirizina.

Hari byinshi ubushakashatsi bunyuranye buvuga ku kamaro ko kota izuba ku buzima bwa muntu:

Kugabanya umuvuduko ukabije w’amaraso

Bituma amagufa akomera: Bisanzwe bizwi ko vitamin D ifasha umubiri gukurura imyunyungugu ya fosifore na karisiyumu ikomeza amagufa.

Iyo iyi vitamin ihagije mu mubiri bigabanya ibyago byo kuvunika niyo mpamvu iyi vitamin ari ingenzi by’umwihariko ku bakuze dore ko amagufa yabo aba agenda nayo asaza.

Bigabanya kwiheba no kwigunga kuko kubura imirasire y’izuba bishobora gutera ikibazo cyo kwigunga kikaba gikunze gufata abantu mu gihe cy’itumba, ndetse binafata abantu bakora amasaha menshi ahantu hatagera izuba nko mu biro n’ahandi izuba ritagera.

Bifasha ubwonko gukora neza nk’uko ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Cambridge bwagaragaje ko kota izuba byibuze iminota 15 buri munsi bifasha ubwonko, bikabwongerera imbaraga zo kwibuka cyane cyane ku bageze mu zabukuru.

Kota izuba byorohereza abantu kubona ibitotsi iyo izuba rikurasiye mu gice cy’amaso bituma umusemburo wa melatonin utuma wumva uhondobera kandi ugasinzira byoroshye.

Bivura zimwe mu ndwara z’uruhu, imirasire y’izuba ivura zimwe mu ndwara zifata uruhu nk’ibishishi, ibiheri, ibibyimba, indwara ya jaundice ikunze gufata abana bakivuka cyangwa se abakoresheje imiti myinshi n’izindi ndwara z’uruhu.

 Izuba rigabanya ibyago byo kurwara kanseri zinyuranye, nk’uko byagaragaye, izuba rituma umuntu abona vitamin D, ikaba ingenzi mu kurinda kanseri zinyuranye harimo kanseri y’amabere na kanseri y’amara. Kota izuba bigabanya ku gipimo cya 60% ibyago byo kurwara izi kanseri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *